Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Embaló, Georgieva, Mnangagwa…Bamwe Mu Bayobozi Baganiriye Na Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Embaló, Georgieva, Mnangagwa…Bamwe Mu Bayobozi Baganiriye Na Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 November 2022 6:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Aho ari mu Nama mpuzamahanga yiga k’ukurinda ibidukikije iri kubera mu Misiri, Umukuru w’u Rwanda yaraye aganiriye na bagenzi be barimo Umaro Sissoco

Embaló uyobora Guinea-Bissau, Emmerson Mnangagwa uyobora Zimbabwe, Filipe Nyusi wa Mozambique, Wavel Ramkalawan w’Ibirwa bya Seychelles, Klaus Iohannis wa  Romania n’abandi bari ku rwego rwa Minisitiri w’Intebe.

Umwe ni  Petr Fiala wa Repubulika ya Czech Republic.

Umukuru w’u Rwanda kandi yahuye na Moussa Faki Mahamat, akaba Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, ahura ndetse na Umuyobozi w’ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, Madamu Kristalina Georgieva.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mbere y’uko bahura, Perezida Kagame yari yatanze ikiganiro muri iriya nama, avuga ko u Rwanda rukora uko rushoboye ngo ibyo rwiyemeje kugeraho mu kurengera ibidukikije rubikore. Icyakora avuga ko rubikora mu nyungu z’abaturage barwo mu gihe kiri imbere.

Yunzemo ko ibyagezweho byerekana ko no kugera ku ntego yo kurengera ibidukikije bishoboka.

Yagize ati: “ Tubikora tugamije ejo heza hazaza h’abaturage bacu.”

Perezida Kagame yavuze ko icyo ibihugu bikize bigomba gukora ari ukugabanya ibyuka byohereza mu kirere, ku rundi ruhande, bigafasha ibikennye kubaka ubushobozi bwo kuzahura ubukungu butangiza ibidukikije.

President Kagame also spoke with President Umaro Sissoco Embaló of Guinea-Bissau and discussed Rwanda’s financial growth with @KGeorgieva of @IMFNews. pic.twitter.com/J1oZDU8gSz

— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) November 8, 2022

- Advertisement -

Kagame yabwiye abandi bakuru b’ibihugu n’abanyacyubahiro bari bamuteze amatwi ko ibyo kwibwira ko guha Afurika amafaranga yo gushora mu kwita ku bidukikije byaba ari ugupfusha ubusa, ari ibintu bidakwiye kubera ko Afurika yerekanye ko ishobora kubikora mu nyungu zayo kandi mu buryo burambye.

Yunzemo ko imyumvire nk’iriya ari nayo yatumye Afurika ikubitika mu bihe bya COVID-19, ubwo yacaga ibintu ku isi.

Umukuru w’u Rwanda yabwiye abari bamuteze amatwi ko kugira ngo ibintu ibihugu bikennye bishaka gukora  bishobore kubigeraho, bisaba ko abikorera bakorana n’inzego za Leta.

Ni muri uru rwego u Rwanda ruherutse gutangiza ikigega kita ku bidukikikije kizashyirwamo Miliyoni $ 100 zizava mu bikorera, muri Leta ndetse no mu bafatanyabikorwa b’u Rwanda.

Ni muri uyu mujyo kandi, Perezida Kagame yashimiye ibihugu byose byasinye amasezerano ya Kigali yo kurinda ibidukikije yari ashingiye kuyasinyiwe i Montréal muri Canada yiswe Montreal Protocol.

Perezida Kagame yarangije ijambo rye asezeranya abari bamuteze amatwi ko u Rwanda ruzakomeza ibiganiro n’abafatanyabikorwa barwo mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

TAGGED:CanadaIbidukikijeKagameLetaRwandaUmukuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Canal + Rwanda Na RBA Mu Gufasha Abakunda Football Kuzareba Igikombe Cy’Isi Kuri HD
Next Article Indege u Burusiya Bwahaye DRC Zacanye Umuriro Kuri M23
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbutabera

Kigali: Mu Minsi 10 Polisi Imaze Gufata Ibilo 50 By’Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuyobozi Mukuru Wa Croix Rouge Ku Rwego Rw’Isi Yasuye u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?