Aho ari mu Nama mpuzamahanga yiga k’ukurinda ibidukikije iri kubera mu Misiri, Umukuru w’u Rwanda yaraye aganiriye na bagenzi be barimo Umaro Sissoco
Embaló uyobora Guinea-Bissau, Emmerson Mnangagwa uyobora Zimbabwe, Filipe Nyusi wa Mozambique, Wavel Ramkalawan w’Ibirwa bya Seychelles, Klaus Iohannis wa Romania n’abandi bari ku rwego rwa Minisitiri w’Intebe.
Umwe ni Petr Fiala wa Repubulika ya Czech Republic.
Umukuru w’u Rwanda kandi yahuye na Moussa Faki Mahamat, akaba Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, ahura ndetse na Umuyobozi w’ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, Madamu Kristalina Georgieva.
Mbere y’uko bahura, Perezida Kagame yari yatanze ikiganiro muri iriya nama, avuga ko u Rwanda rukora uko rushoboye ngo ibyo rwiyemeje kugeraho mu kurengera ibidukikije rubikore. Icyakora avuga ko rubikora mu nyungu z’abaturage barwo mu gihe kiri imbere.
Yunzemo ko ibyagezweho byerekana ko no kugera ku ntego yo kurengera ibidukikije bishoboka.
Yagize ati: “ Tubikora tugamije ejo heza hazaza h’abaturage bacu.”
Perezida Kagame yavuze ko icyo ibihugu bikize bigomba gukora ari ukugabanya ibyuka byohereza mu kirere, ku rundi ruhande, bigafasha ibikennye kubaka ubushobozi bwo kuzahura ubukungu butangiza ibidukikije.
President Kagame also spoke with President Umaro Sissoco Embaló of Guinea-Bissau and discussed Rwanda’s financial growth with @KGeorgieva of @IMFNews. pic.twitter.com/J1oZDU8gSz
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) November 8, 2022
Kagame yabwiye abandi bakuru b’ibihugu n’abanyacyubahiro bari bamuteze amatwi ko ibyo kwibwira ko guha Afurika amafaranga yo gushora mu kwita ku bidukikije byaba ari ugupfusha ubusa, ari ibintu bidakwiye kubera ko Afurika yerekanye ko ishobora kubikora mu nyungu zayo kandi mu buryo burambye.
Yunzemo ko imyumvire nk’iriya ari nayo yatumye Afurika ikubitika mu bihe bya COVID-19, ubwo yacaga ibintu ku isi.
Umukuru w’u Rwanda yabwiye abari bamuteze amatwi ko kugira ngo ibintu ibihugu bikennye bishaka gukora bishobore kubigeraho, bisaba ko abikorera bakorana n’inzego za Leta.
Ni muri uru rwego u Rwanda ruherutse gutangiza ikigega kita ku bidukikikije kizashyirwamo Miliyoni $ 100 zizava mu bikorera, muri Leta ndetse no mu bafatanyabikorwa b’u Rwanda.
Ni muri uyu mujyo kandi, Perezida Kagame yashimiye ibihugu byose byasinye amasezerano ya Kigali yo kurinda ibidukikije yari ashingiye kuyasinyiwe i Montréal muri Canada yiswe Montreal Protocol.
Perezida Kagame yarangije ijambo rye asezeranya abari bamuteze amatwi ko u Rwanda ruzakomeza ibiganiro n’abafatanyabikorwa barwo mu rwego rwo kurengera ibidukikije.