Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Equity Bank Yakuyeho Inyungu Y’Abanyamigabane Ku Mwaka Wa Kabiri Yikurikiranya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Equity Bank Yakuyeho Inyungu Y’Abanyamigabane Ku Mwaka Wa Kabiri Yikurikiranya

Last updated: 29 March 2021 10:46 am
Share
James Mwangi uyobora Equity Group
SHARE

Inama y’ubutegetsi ya Equity Group yatangaje ko bijyanye n’ibihe by’icyorezo cya COVID-19 abanyamigabane batazahabwa inyungu yabo ku rwunguko rwabonetse mu mwaka ushize, icyemezo gifashwe mu mwaka wa kabiri wikurikiranya.

Muri Gicurasi 2020 Inama y’Ubutegetsi ya Equity Group Holdings Plc yahagaritse itangwa rya miliyari 9.5 z’ama-shilling ya Kenya (Ksh), nk’inyungu ku migabane hashingiwe ku rwunguko rwabonetse kugeza ku wa 31 Ukuboza 2019. Ni icyemezo cyafashe hashingiwe ku ngaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Equity Group yatangaje ko mu mwaka warangiye ku wa 31 Ukuboza 2020, inyungu yayo nyuma yo kwishyura imisoro yageze kuri miliyari 20.1 Ksh, bingana n’igabanyuka rya 11% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Mu itangazo ryayo yagize iti “Inama y’ubutegetsi ntabwo yashyigikiye itangwa ry’inyungu ku migabane y’umwaka warangiye ku wa 31 Ukuboza 2020, ihitamo gukoresha amafaranga yabonetse mu gushyigikira gahunda nziza z’ikigo zatumye umutungo wacyo uzamukaho 51%, amafaranga yabikijwe azamukaho 53% n’inguzanyo zatanzwe ziyongeraho 30%.”

Nubwo habayeho ingaruka zikomeye z’icyorezo cya COVID-19, Equity Group yatangaje ko umutungo wayo wazamutseho 51% ugera kuri miliyari 1015 Ksh, uvuye kuri miliyari 674 Ksh mu mwaka wabanje.

Iryo zamuka ryatumye Equity Group iba ikigo cya mbere gitanga serivisi z’imari kibashije kugira umutungo ubarirwa muri miliyari zisaga 1000 Ksh muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati.

Ibyo byatewe ahanini n’uburyo amafaranga yabikijwe yazamutseho 53% akagera kuri miliyari  741 Ksh avuye kuri miliyari 483 Ksh, inguzanyo zahawe abakiliya zizamukaho 30% zigera kuri miliyari 478 Ksh zivuye kuri miliyari 366 Ksh.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Group James Mwangi yavuze ko umwaka wa 2020 wari wihariye, cyane ko ibibazo nk’ibi byaherukaga mu 1919 ku buryo isi yagombaga kongera kwiga bundi bushya uburyo bwo gukora ubucuruzi.

Yakomeje ati “Umusaruro twagize n’uburyo twitwaye ni inkuru igaragaza ukudaheranwa n’ibibazo no kwiyemeza kubaho mu buryo bufite intego.”

Muri uwo mwaka ushize ni nabwo Equity Group yaguze Banque commerciale du Congo ihinduka Equity BCDC, ari nayo banki ya kabiri nini muri RDC n’umutungo wa miliyari $ 2.5.

Ubu Equity Group ihuza banki zicuruza serivisi z’imari mu izina rya Equity mu Rwanda, Kenya, Sudan y’Epfo, Tanzania, Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Bijyanye n’icyorezo cya COVID-19, iyi banki yatangaje ko inguzanyo zifite agaciro ka miliyari 171 Ksh zagezweho n’ingaruka mu myishyurire, bingana na 32% by’nguzanyo zose zatanzwe zigera kuri miliyari 530 Ksh.

Kugeza ku wa 31 Ukuboza, inguzanyo zingana na miliyari 40 Ksh zavuguruwe kubera ingaruka abazifashe bahuye nazo, bari basubukuye kuzishyura nk’uko bisanzwe.

Muri rusange inguzanyo zitishyurwa neza ni 11%.

Equity Group ifite abakiliya basaga miliyoni 14.2, ikagira amashami  335, abacuruza serivisi zayo (agents) 52,742 n’ibyuma 720 bisohora amafaranga.

TAGGED:Equity BankEquity GroupfeaturedJames Mwangi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hari Umugambi Wo Kongera Gusubiza Amazi Mu Kiyaga Cya Tchad
Next Article Raporo Ku Ruhare Rw’U Bufaransa Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Yakiriwe Ite n’Intiti?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?