Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ethiopia Ikomeje Guhabwa Akato
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ethiopia Ikomeje Guhabwa Akato

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 October 2021 7:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Intambara ya Tigray n’ingaruka zayo bikomeje kuba imbarutso yo guha akato ubuyobozi bwa Ethiopia. Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres yavuze ko Ethiopia igomba gusobanura impamvu yirukanye abakozi barindwi buriya muryango kandi nta kosa bakoze.

Guterres yavuze ko Ethiopia ibyo yakoze igomba kubitangira ibisobanuro bifatika kandi ikemerera amahanga kugeza imfashanyo ku basivili bo muri Tigray bari kwicwa n’inzara n’indwara kubera intambara ihaherutse

Yaraye ahaye abanyamakuru ikiganiro, abagezaho icyo atekereza ku  byemezo by’abanyapolitiki ba Ethiopia baherutse kwirukana abakozi be barindwi.

Muri kiriya kiganiro yari ari kumwe na Ambasaderi wa Ethiopia witwa Taye Atske Selassie Made.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Cyabaye nyuma y’Inama idasanzwe y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi yateranye ikubagahu ngo higwe ku kibazo cy’uko Ethiopia yakumiriye ko ibiribwa bigera ku batuye Tigray, Amhara na Afar.

Yavuze ati: “ Kurengera inyungu z’Umuryango w’Abibumbye ni inshingano zanjye.”

Guterres avuga ko Ethiopia iri kwigiriza nkana ku baturage bayo

Mu Cyumweru gishize, ubutegetsi bw’i Addis Ababa bwirukanye abakozi barindwi b’Umuryango w’Abibumbye bubashinja kwivanga mu bibazo by’imiyoborere ya Ethiopia.

Ambasaderi Taye Atske Selassie Made yaraye nawe ashimangiye ko abakozi b’Umuryango w’Abibumbye muri Ethiopia bahimba imibare y’abantu basonzeye muri Tigray, bakavuga ko ubutegetsi bwa Addis Ababa bukoresha inzara nk’intwaro y’intambara.

Selassie Made yavuze ko Umuryango w’Abibumbye usa n’uhengamiye ku barwana na Leta ya Ethiopia bo mu mutwe wa Tigrayan People’s Liberation Front (TPLF) .

- Advertisement -

Amb Selassie yagize ati: “ Abo mu Muryango w’Abibumbye bashaka ko ibyo muri Tigray byitwa nk’ibyo muri Darfur. Bahimba ko inzara n’imibereho mibi muri kiriya gice byahitanye abantu miliyoni…”

Guterres we yabinyomoje, avuga ko nta makuru ayo ari yo yose yigeze ava muri Ethiopia avuga ko abakozi be bivanga mu mitegekere ya kiriya gihugu.

Yavuze ko ubwe yaganiriye na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed bemeranya ko haramutse hari ikibazo runaka gitewe n’abakozi be[ba Guterres] yazamuhamagara akabimubwira bityo akabiperereza.

Ati: “ Namuhamagaye inshuro ebyiri, kandi kugeza n’ubu nta gisubizo ku byo twemeranyije arampa!”

Yunzemo ko abaturage ba Ethiopia bababaye kandi ko nta kindi bakeneye uretse ubutabazi.

Amerika nayo yarakajwe na Ethiopia…

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu Muryango w’Abibumbye Madamu Linda Thomas-Greenfield

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu Muryango w’Abibumbye Madamu Linda Thomas-Greenfield nawe yavuze ko icyemezo cya Ethiopia cyo kwirukana abakozi b’uriya muryango cyagaragaje guhubuka no kutagira icyo umuntu yitaho.

Yavuze ko cyari icyemezo kidafitiwe ibisobanuro.

Linda Thomas-Greenfield yavuze ko mu nshingano z’Umuryango w’Abibumbye harimo kutagira aho ubogamira.

Yavuze ko abakozi birukanywe bagomba kugarurwa mu kazi, kandi ubutegetsi bwa Ethiopia bugomba kubikora vuba.

Ireland nayo yamaganye Ethiopia ivuga ko kuba itemerera Umuryango mpuzamahanga kugeza imfashanyo y’ibiribwa ku batuye Tigray ari igikorwa kibi.

Ambasaderi wayo mu Muryango w’Abibumbye witwa Geraldine Byrne Nason yabwiye abagize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi ko inzara ivugwa muri Ethiopia muri iki gihe itatewe n’amapfa ahubwo yatewe n’ibyemezo bya Politiki byayikoresheje nk’intwaro y’intambara.

Ku rundi ruhande ariko, u Bushinwa bwo busanga ibibera muri Ethiopia ari ibibazo biyireba, bitagombye kugira undi ubyivangamo!

Zhang Jun, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Muryango w’Abibumbye

Ambasaderi wabwo muri uriya Muryango Zhang Jun yabwiye bagenzi bari bateraniye muri iriya Nama ko ikibazo cy’uko Ethiopia yirukanye abakozi b’Umuryango w’Abibumbye cyagombye gucyemurwa mu mutuzo mu buryo bunyuze impande zose.

Inzara irembeje abana bo muri Ethiopia

Hashize amezi 11 muri Ethiopia hatangiye intambara hagati y’ingabo za Leta n’abarwanyi bo muri Tigray bagize ikitwa TPLF, kigizwe n’abahoze bayobora Intara ya Tigray.

Imibare itangwa n’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko abantu babarirwa mu bihumbi bahitanywe n’iriya ntambara, abarenga miliyoni bata ingo zabo barahunga.

Ikindi ni uko iriya ntambara yarenze imbago z’Intara ya Tigray ikagera mu Ntara ya Amhara na Afar.

Abagera ku 400 000 bakeneye ibiribwa mu buryo bwihuse

Guterres yaraye avuze ko abantu miliyoni zirindwi bo mu Ntara za Afar, Amhara na Tigray bacyeneye inkunga, ariko muri bo abagera ku 400 000 bakeneye ibiribwa mu buryo bwihuse kuko amapfa abarembeje.

Reuters yanditse ko Guterres yabwiye abagize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye ko raporo babona ziturutse muri Ethiopia zibereka ko ibintu bimeze nabi cyane.

Abana barananutse cyane, abagore ni uko…byose ngo bigaterwa n’uko nta biribwa bifite ibyubaka umubiri babona kubera ko bakuwe mu byabo kandi ubutegetsi bw’i Addis Ababa bukaba byarakumiriye ko bagezweho imfashanyo y’ibiribwa.

Ngo inzara iri muri Tigray no mu bindi bice bicye cya Ethiopia yageranywa n’iyigeze guca ibintu muri Somalia mu mwaka wa 2011.

TAGGED:EthiopiafeaturedGuterresInzaraTigray
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibitaro Bya Kibagabaga Byahiye
Next Article Sena Y’U Rwanda Inenga Amashyaka Atagira Komite Ngenzuzi Y’Imari
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?