FERWAFA yemeje ko hagiye gutahwa Hoteli yubatswe n’iri shyirahamwe, bikavugwa ko izatahwa mu mezi atatu ari imbere.
Bivuze ko izatahwa muri Mutarama, 2025.
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse yatangarije abanyamakuru ko ibyo gutaha iriya hotel bizaba mu minsi mike iri imbere.
Si ubwa mbere bitangajwe ko iriya hotel izatahwa, ariko ntibikorwe kuko no mu mwaka wa 2023 byari biteganyijwe ariko ntibyaba.
Yari butahwe muri Werurwe, uwo mwaka mbere gato y’uko mu Rwanda habera Inama ya FIFA.
Iyo hoteli y’inyenyeri enye izaba igizwe n’ibyumba 88.
Muri Kanama 2015 nibwo hashyizweho ibuye ry’ifatizo ryo kubaka iriya hotel.
Ingengo y’imari yayo yari miliyoni $ 4 ni ukuvuga arenga miliyari Frw 5.
FIFA n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc nibo batanze ayo mafaranga.
Icyakora amikoro yaje kubura, bituma kubaka bihagarara imyaka ine.
Kutabonekera igihe kw’amafaranga FERWAFA yari yemerewe na FIFA na FRMF ya Maroc ni byo byatumye imirimo yo kubaka iyi hoteli ihagarara kuva mu ntangiriro za 2018.
Ubwo kubaka iyi hoteli yari igeze muri 50% byasubukurwaga, FERWAFA yahaye FIFA inyemezabwishyu kugira ngo iyihe amafaranga yayemereye, na yo iyisaba kugaragaza aho izakura amafaranga ayifasha kugeza imrimo muri 70% kugira ngo itange ayo yemeye.
Byabereye ihurizo FERWAFA yari imaze iminsi isa n’iyahebye amafaranga Abanya-Maroc bari barayemereye.
Kutayabonera igihe byatewe n’uko byahuriranye no kuba iki gihugu cyariyamamarizaga kuzakira Igikombe cy’Isi cya 2026, mu gihe amatora yari ateganyijwe mu mpeshyi ya 2018 ubwo habaga Igikombe cy’Isi mu Burusiya, bityo bikaba byari gufatwa nko gutanga ruswa ku bindi bihugu bizatora.
Amatora yabaye ku wa 13 Kamena 2018, yarangiye Maroc igize amajwi 65, itsindwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique byari byishyize hamwe, byo byagize amajwi 134.
Guhagarara kw’iyi mirimo byatumye FERWAFA yishyura agera kuri miliyari 1.15 Frw ku bari bashinzwe kubaka iyi hoteli (China Civil Engineering Construction Company (CCECC Rwanda Ltd) n’abashinzwe igenzura.
Nyuma yaho, FERWAFA yongeye gusaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwami bwa Maroc ko ryabaha inkunga ryemeye kugira ngo umushinga ugezwe ku rwego FIFA yifuzaga ikabona kurekura amafaranga yayo.
Byasaga n’aho Maroc ibigendamo gake kugeza ubwo impande zombi zahujwe n’abo mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).
FIFA yahuje impande zose kugeza byumvikanyweho ko Maroc itanga amafaranga ndetse n’uru rwego rushinzwe umupira w’amaguru ku Isi rwemera gushyigikira iyubakwa ry’iyi hoteli.