Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: FERWAFA Igiye Gutaha Hoteli Yayo Imaze Imyaka 7 Yubakwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

FERWAFA Igiye Gutaha Hoteli Yayo Imaze Imyaka 7 Yubakwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 November 2024 7:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

FERWAFA yemeje ko hagiye gutahwa Hoteli yubatswe n’iri shyirahamwe, bikavugwa ko izatahwa mu mezi atatu ari imbere.

Bivuze ko izatahwa muri Mutarama, 2025.

Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse yatangarije abanyamakuru ko ibyo gutaha iriya hotel bizaba mu minsi mike iri imbere.

Si ubwa mbere bitangajwe ko iriya hotel izatahwa, ariko ntibikorwe kuko no mu mwaka wa 2023 byari biteganyijwe ariko ntibyaba.

Yari butahwe muri Werurwe, uwo mwaka mbere gato y’uko mu Rwanda habera Inama ya FIFA.

Iyo hoteli y’inyenyeri enye izaba igizwe n’ibyumba 88.

Muri Kanama 2015 nibwo hashyizweho ibuye ry’ifatizo ryo kubaka iriya hotel.

Ingengo y’imari yayo yari miliyoni $ 4 ni ukuvuga arenga miliyari Frw 5.

FIFA n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc nibo batanze ayo mafaranga.

Icyakora amikoro yaje kubura, bituma kubaka bihagarara imyaka ine.

Kutabonekera igihe kw’amafaranga FERWAFA yari yemerewe na FIFA na FRMF ya Maroc ni byo byatumye imirimo yo kubaka iyi hoteli ihagarara kuva mu ntangiriro za 2018.

Ubwo kubaka iyi hoteli yari igeze muri 50% byasubukurwaga, FERWAFA yahaye FIFA inyemezabwishyu kugira ngo iyihe amafaranga yayemereye, na yo iyisaba kugaragaza aho izakura amafaranga ayifasha kugeza imrimo muri 70% kugira ngo itange ayo yemeye.

Byabereye ihurizo FERWAFA yari imaze iminsi isa n’iyahebye amafaranga Abanya-Maroc bari barayemereye.

Kutayabonera igihe byatewe n’uko byahuriranye no kuba iki gihugu cyariyamamarizaga kuzakira Igikombe cy’Isi cya 2026, mu gihe amatora yari ateganyijwe mu mpeshyi ya 2018 ubwo habaga Igikombe cy’Isi mu Burusiya, bityo bikaba byari gufatwa nko gutanga ruswa ku bindi bihugu bizatora.

Amatora yabaye ku wa 13 Kamena 2018, yarangiye Maroc igize amajwi 65, itsindwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique byari byishyize hamwe, byo byagize amajwi 134.

Guhagarara kw’iyi mirimo byatumye FERWAFA yishyura agera kuri miliyari 1.15 Frw ku bari bashinzwe kubaka iyi hoteli (China Civil Engineering Construction Company (CCECC Rwanda Ltd) n’abashinzwe igenzura.

Nyuma yaho, FERWAFA yongeye gusaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwami bwa Maroc ko ryabaha inkunga ryemeye kugira ngo umushinga ugezwe ku rwego FIFA yifuzaga ikabona kurekura amafaranga yayo.

Byasaga n’aho Maroc ibigendamo gake kugeza ubwo impande zombi zahujwe n’abo mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

FIFA yahuje impande zose kugeza byumvikanyweho ko Maroc itanga amafaranga ndetse n’uru rwego rushinzwe umupira w’amaguru ku Isi rwemera gushyigikira iyubakwa ry’iyi hoteli.

TAGGED:featuredFERWAFAHotelMunyantwali
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mozambique Yafunze Umupaka Na Afurika Y’Epfo
Next Article Abafatabuguzi Ba MTN Bakomeje Kwiyongera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abaturage 354 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

You Might Also Like

IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?