Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Fireman Yashyize Umuziki We Ku Rundi Rwego
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu Rwanda

Fireman Yashyize Umuziki We Ku Rundi Rwego

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 October 2024 7:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umuraperi Fireman ati: Bucyanayandi
SHARE

Umuraperi Fireman ahamya ko EP( Extended Play) aherutse gukora yatumye yinjiza umuziki we ku rwego rwiza kuko yatangiye no kuwucuruza ku mbuga za murandasi zicuruza umuziki.

Extended Play ni umuziki wafatiwe icyarimwe, ugashyirwa ku byuma biwubika ariko indirimbo zikaba ari nke ugereranyije n’izisanzwe zijya kuri Alubumu.

Ubishatse wayita ‘umusogongero’.

Fireman rero aherutse gusohora EP yise Bucyanayandi, iri zina rikaba ari naryo ry’indirimbo avuga ko ikomeye mu zindi ziyiriho.

Muri izo zindi harimo iyitwa Ibihuha na Igeno.

Yabwiye bagenzi bacu ba IGIHE ko kuba atangiye gukora indirimbo ze kandi akazigurisha kuri konte ye yo ku mbuga zicuruza umuziki, yabigereranya no kuvuka bundi bushya.

Mu buryo busanzwe, Fireman yavutse muri Mutarama, 1989 mu Mujyi wa Kigali.

Amazina ye nyayo ni Uwimana Francis.

Mu gushishikariza abantu kumva umuziki we, asaba ko babikora mu buryo bwo kubiyoboka.

Kubiyoboka bivuze kubyimariramo uko byakabaye.

Ahamya ko afite icyizere ko imbuga agurishirizaho umuziki we zizakura kuko abakunzi be bahari kandi baziyongera.

Ati: “Njye nizera ko buri kintu kigira intangiriro. Icyari kigoye ni ukuzitangiza ariko ubwo zamaze gutangira nizeye ko abantu banjye bazaziyoboka kuko ni izanjye kandi ni izabo.”

Uretse indirimbo ‘Bucyanayandi’ Fireman yasohoranye n’amashusho yayo, yahise ashyiraho izindi yitwa ‘Igeno’ na ‘Ibihuha’ zose zigize EP ye nshya.

TAGGED:AmashushoBucyanayandiFiremanImbugaKuvuka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rotary Club Rwanda Irashaka Gukorera Muri Buri Karere
Next Article Habonetse Amafaranga Yo Kubaka Urugomero Rwa Rukarara VI
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?