Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: FPR Ishimira Imitwe Ya Politiki Izifatanya Nayo Mu Matora
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

FPR Ishimira Imitwe Ya Politiki Izifatanya Nayo Mu Matora

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 June 2024 10:45 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi Wellars Gasamagera yavuze ko uyu muryango ushimira imitwe ya Politiki yiyemeje gufatanya nawo mu kwamamaza umukandida wawo.

Uwo mukandida ni Paul Kagame.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 22, Kamena, 2024 nibwo kwiyamamaza bizatangira haba ku bakandida Depite n’Abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Gasamagera avuga ko aho umukandida wa FPR-Inkotanyi azajya ajya azajya ahura n’abaturage bahuriye mu karere runaka kugira ngo igihe cyagenwe mu kwiyamamaza kizakoreshwe neza.

Asaba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi  kuzakurikirana ukwiyamamaza k’umukandida wabo binyuze ku mbuga nkoranyambaga zawo.

Izo ngo ni YouTube, X  n’ahandi.

Umuryango FPR Inkotanyi uvuga ko mu minsi umukandida ataza yiyamamaza, azaba ari mu zindi nshingano zimureba yahawe n’igihugu.

Wellars Gasamagera avuga ko mu gihe cyo kwiyamamaza buri wese utari umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi afite uburenganzira bwo kutazaza mu kwiyamamaza ku mukandida w’uyu muryango kuko asanzwe afite ahandi azajya.

Avuga ko abacuruzi bo bazakomeza imirimo yabo, ubishaka akaba ari we uzaza kumva aho umukandida wa FPR-Inkotanyi yiyamamaza, nabwo akabikora ku bushake bwe.

Yunze ko abayoboke b’imitwe ya Politiki yifatanyije n’uyu muryango bazajya bajyana nawo aho Kandida Perezida azaba ari ariko ku byarekeye abakandida b’Abadepite bakazajya bajya aho amashyaka yabo yiyamamarije.

Ubusanzwe imitwe umunani niyo yiyemeje kuzakorana na FPR-Inkotanyi mu kwamamaza umukandika ku mwanya wa Perezida.

Ahantu 19 niho Paul Kagame aziyamamariza mu gihugu hose.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 22, Kamena, 2024 nibwo azatangira kwiyamamariza i Busogo mu Karere ka Musanze.

TAGGED:featuredFPRGasamageraInkoranyiKagameMusanzeRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nibiba Ngombwa Tuzarwana Na DRC- Kagame
Next Article Musanze: Bazindutse Inkoko Itarabika Baje Kumva Umukandida Wa FPR 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwatsinze Uganda Mu Mikino Ya Handball

Kuki Amasezerano Y’Amahoro Akunze Kudakurikizwa?

Dusigaye Twishakamo Ibisubizo Ku Bibazo By’Ubuvuzi – Jeannette Kagame 

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Impamvu Zitera Polisi Y’u Rwanda Kudatesha Agaciro Abaturage Ishinzwe

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

Gari Ya Moshi Zagonganye Hapfa Abantu 21

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

40.1% By’Abatuye Kigali Batuye Mu Kajagari- Meya Dusengiyumva

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUtuntu n'Utundi

Impyisi: Inyamaswa Y’Ingirakamaro Nubwo Yangwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?