Fulgence Kayishema Yari Yariyise Umurundi Donatien Nibashumba

Nyuma yo gufatirwa mu ifamu yo muri Afurika y’Epfo aho avuga ko yari amaze igihe ashinzwe umutekano, Fulgence Kayishema yabwiye abamushakishaga ko n’ubwo yari yababwiye ko ari Umurundi witwa Donatien Nibashumba, ahubwo ari Umunyarwanda Kayishema bashakishaga.

Abagabo babiri, umwe w’Umunyamerika n’undi w’Umwongereza, begereye Kayishema baramubaza bati: “ Ni wowe Kayishema?”, undi ati: “ Reka reka nitwa Donatien Nibashumba, ndi Umurundi”.

Yababwiye ko ari Umurundi wahungiye muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2000 aza guhabwa icyemezo cy’ubuhunzi mu mwaka wa 2004.

Nyuma yaje kuba muri kiriya gihugu ariko kubera ko yari ari ku rutonde rw’abantu ubutabera mpuzamahanga byahigaga kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, Polisi mpuzamahanga, Interpol, yakomeje kumushakisha.

- Kwmamaza -

Jeune Afrique yanditse ko  abagenzacyaha ba Polisi mpuzamahanga baje kumenya ko afite akazi mu ifamu iri ahitwa Paarl muri Afurika y’epfo.

Nyuma yo kubahakanira ko atari Fulgence Kayishema, abamufashe bamubwiye ko bagiye kumujyana ahantu bagapima neza uwo ari we.

Aho niho yahise ahindurira ibitekerezo ati: “ Ni njye Fulgence Kayishema mwashakaga kandi maze igihe kinini ntegereje kuzafatwa”.

Birumvikana ko nta kindi cyakurikiyeho kitari kumwambika amapingu!

Mbere y’uko yinjizwa muri rumwe mu nkiko zo muri Afurika ngo abanze agire ibyo abwirwa ku byo akurikiranyweho, yahuriye n’umunyamakuru ku muryango amubaza niba hari Jenoside yakoze.

Kayishema yarabihakanye, avuga ko ntaho ahuriye nabyo!

Yunzemo ko ibyabaye muri Rwanda ‘ari intambara hagati y’abaturage’.

Uyu mugabo w’imyaka 62 y’amavuko arafunzwe, akaba ategereje icyemezo cy’aho azoherezwa kuburanishirizwa.

Mu myaka 22 yari amaze yihisha, hari benshi bamukingiye ikibaba, barimo abo mu muryango we babaga mu mahanga kera, ubuyobozi bw’aho y’abaga n’abandi.

Bivugwa ko natoherezwa i Arusha, azoherezwa i La Haye n’ubwo hari n’abavuga ko ashobora kuzaburishirizwa mu Rwanda.

Fulgence Kayishema avugwaho uruhare rutaziguye mu rupfu rw’Abatutsi benshi biciwe miri Kiliziya ya Nyange.

Icyo gihe ya Brigadier wa Police Communale y’icyo gihe.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version