Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: FUSO Yari Ijyanye Umuceri i Rusizi Yaguye Muri Nyungwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

FUSO Yari Ijyanye Umuceri i Rusizi Yaguye Muri Nyungwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 July 2023 8:59 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imodoka yo mu bwoko bwa  FUSO yavaga i Kigali ijyanye imifuka myinshi y’umuceri i Rusizi yaguye mu ishyamba rya Nyungwe shoferi ayigwamo, kigingi arakomereka bikomeye.

Uwakoze impanuka yari asohotse mu Murenge wa Rangiro yinjiye muwa Bushekeri, akata ikoni ntiyarirangiza agwa mu muferege.

Byabereye mu Kagari ka Muvungira, Umudugudu wa Mujabagiro winjiye mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke.

Aho niho byabereye mu ishyamba rya Nyungwe

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Appolonie Mukamasabo yabwiye Taarifa ko koko iriya mpanuka yabaye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati: “Ni koko iyo mpanuka yabaye. Yari irimo abantu babiri ari bo shoferi na kigingi we. Kigingi yakomeretse byoroheje  ariko umushoferi yakomeretse bikomeye k’uburyo bamugejeje no kwa muganga akitaba Imana”.

Bombi batwawe ku bitaro bya Bushenge ari naho Shoferi yapfiriye. Byabereye  ahitwa Kuw’Inka mu Murenge wa Rangiro.

Meya wa Nyamasheke avuga ko amakuru yumvise avuga ko shoferi yakase nabi bituma imodoka ihita ihenanguka munsi y’umuhanda.

Meya wa Nyamasheke Appolonie Mukamasabo

Ikindi ngo ni uko imodoka itaguye kure ahubwo yerenze umuhanda ariko ntiyatogoga ngo igere kure.

Hagati aho ariko umuhanda waje kuba nyabagendwa.

- Advertisement -

Meya wa Nyamasheke asaba abashoferi kujya baruhuka bihagije kuko ngo bishoboka ko impanuka yatewe n’uko shoferi yasinziriye.

Ikindi kandi ngo iriya mpanuka yabaye mu masaha y’umugoroba saa kumi n’iminota mirongo itanu n’irindwi( 6h57).

N’ubwo bikiri mu iperereza, ariko amakuru avuga ko ngo shoferi yatwawe n’agatotsi akara ikorosi nabi arenga umuhanda.

TAGGED:featuredMukamasaboNyamashekeRusizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Burundi: Gusenyuka Kw’Ishyaka Rya Rwasa Byorohereje Iriri Ku Butegetsi
Next Article Malaria: Indwara Bita Iy’Abakene Iri Gufata Abanyamerika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?