Umuyobozi wa Banki ya Kigali Dr. Diane Karusisi avuga ikigo ayobora gikora mu buryo buhuje n’ubwa Leta y’u Rwanda mu gufasha abantu kwiteza imbere. Yavuze ibi ubwo yatangizaga Banki ya kabiri ishingiye kuri Banki ya Kigali yitwa Private Banking.
Ni ahantu umuntu yagereranya n’ikigo kizaba gifite inzobere mu by’amabanki zishinzwe kuba hafi abakiliya.
Inshingano zabo ni gutanga serivisi no gusobanurira abakiliya ibikubiye mu mishinga bafite yaba irebana na serivisi za banki, ijyanye n’ubwishingizi ndetse no gufasha abashaka kubitsa amafaranga cyangwa kuyashora BK Capital kumenya uko babikora neza.
Iki kigo cya kabiri cya BK kitwa Private Banking cyaraye gitashywe i Nyarutarama ahari icyicaro gikuru cya MTN.
Dr. Diane Karusisi yabwiye abitabiriye gutangiza ririya shami ko gahunda za Banki ayoboye ziri mu murongo umwe n’iza Leta y’u Rwanda.
Zose zigamije gukomeza guteza imbere Abanyarwanda binyuze mu kubegereza serivisi kandi zirushijeho kunoga.
Dr Karusisi ati: “Ni cyo gitekerezo twagize kugira ngo turebe abakiliya bacu b’imena, turebe uburyo babona serivisi yihariye, bakabona umuntu ubakurikirana, ubagira inama kandi akabereka uko bakomeza gucunga neza umutungo wabo.”
Abakiliya ba Banki ya Kigali bashimye ubuyobozi bwayo bwabashyiriyeho iriya serivisi kubera ko batari bamenyereye ko serivisi zizajya zitangirwa muri iri shami zishobora no guhabwa abantu ku giti cyabo.
Umwe muri bo ni Me Athanase Rutabingwa, akaba asanzwe ari umukiliya w’imena wa BK kuko amaze imyaka 20 akorana nayo.
Ati “Akenshi baravuga ngo umuntu ku giti cye nta mafaranga afite ahagije yatuma yitabwaho by’umwihariko, ugasanga ingufu zahabwaga amasosiyete. Mu by’ukuri aka ni agashya tugomba gushimira BK, kugira ngo iyi serivisi idufashe, itugirire akamaro, cyane cyane ku bacuruzi, ariko no ku giti cy’umuntu imugirire akamaro.”
Umuyobozi wa Federasiyo y’abikorera ku giti cyabo witwa Steven Ruzibiza nawe arabishima.
Avuga ko iriya serivisi izafasha buri wese kubona amafaranga ye bitamusabye igihe kirekire, akongeraho ko n’aho iriya serivisi yashyizwe ari ahantu hatekerejweho neza kuko ari ihuriro rya benshi.
Uretse ishami rya Private Banking riri i Nyarutarama muri MTN Centre, hari hasanzwe irindi rikorera muri Kigali Heights.
Biteganyijwe ko hari irindi rizafungurwa kuri Simba Center Gacuriro mu gihe ‘gito’ kiri imbere.