Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizami n’integanyanyigisho, NESA, cyasohoye ingengabihe y’uko abanyeshuri bazataha bajya mu biruhuko bya Pasika byo muri Mata, 2024.
Hateganyijwe ko bazataha mu byiciro bizamara iminsi itatu; ni ukuvuga guhera taliki 25 kugeza taliki 28, Werurwe, 2024.
Abayobozi b’ibigo basabwe gukurikiza iyi gahunda kandi ababyeyi bagaha abana babo amafaranga yo kuzategesha bagera ahagenwe, bigakorwa hakiri kare.
ITANGAZO KU NGENDO Z’ABANYESHURI BIGA BACUMBIKIRWA MU GIHE CYO GUSUBIRA MU BIRUHUKO. IGIHEMBWE CYA 2 UMWAKA W'AMASHURI WA 2023/2024 pic.twitter.com/2Dy60AKUXB
— NESA Rwanda (@NESA_Rwanda) March 18, 2024