Mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke yaraye hibutswe Abatutsi bizize Jenoside yahakorewe. Bari bagize imiryango 121 yazimye ntihasigara n’umwe mu bari bayigize. Abarokokeye muri kiriya gice bavuga ko uburyo Abatutsi bari bahatuye bishwe byari bigoye ko hari uwarokoka.
Mukamurenzi Séraphine w’imyaka 42 wahatangiye ubuhamya, avuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bari batuye mu Murenge wa Kivuruga w’ubu.
Yari afite imyaka12 y’amavuko.
Yibuka ko Interahamwe zari nyinshi k’uburyo byatumye hicwa Abatutsi benshi mu gihe gito.
Avuga ko hari imiryango 10 muyo bari bafitanye isano yishwe ntihagira n’umwe usigara.
Yavuze ko n’ubwo abe bashize, ariko yishatsemo imbaraga zo kwiyubaka, ubu akaba abayeho neza.
Perezida wa IBUKA muri Gakenke witwa Hamdun Twagirimana avuga ko umubare w’imiryango yazimye muri Gakenke ishobora kwiyongera kuko ibarura ryayo rigikomeje.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero ‘yongeye’ gusaba abakuze kutagoreka amateka mu gihe baganira n’abakiri bato.
RBA yanditse ko mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri kiriya gice, abayirokotse n’inshuti ndetse n’abavandimwe bashyinguwe mu cyubahiro imibiri ibiri iherutse kuboneka, ishyingurwa mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gakenke.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa imiryango 15, 593 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ikazima burundu.
Iyi miryango yibukwa mu buryo bwihariye, bigakorwa buri mwaka n’umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG).