Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: Abana Batatu Bishwe N’Inkuba Icyarimwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ibiza KamereMu Rwanda

Gasabo: Abana Batatu Bishwe N’Inkuba Icyarimwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 October 2024 8:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Inkuba
SHARE

Abavandimwe batatu bo mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo baraye bakubiswe n’inkuba irabica. Bose bari bakiri bana bari basigaye mu nzu Nyina asohotse.

Byabereye mu Mu Mudugudu wa Gikumba, Akagari ka Nyabikenke Umurenge wa Bumbogo,

Umuturage w’aho yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ati:  “Imvura imaze guhita ni mugoroba, batubwiye ko umugore wari ugiye ku muhanda kubera ko yibana, agarutse asanga utwana yari asize mu nzu inkuba yadukubise”.

Babiri muri abo bana bahise bapfa undi agwa kwa muganga.

Nyina akibyumva yahise ahungabana cyane, ajyanwa kwa muganga.

Iyo nkuba yanatwitse amashanyarazi kuko umuriro wahise ubura muri ako gace.

Inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze bahageze ngo bakurikirane iby’iki kibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Nyamutera Innocent, yabwiye UMUSEKE ko ibi byago byabaye, bari kuba hafi y’uyu muryango.

Ati: “ Yego ni byo, ni abana batatu. Umwe mi uw’imyaka icyenda, undi ni uw’imyaka itatu , undi ni uw’imyaka itandatu. Yabakubitiye mu nzu  ibindi turacyabikurikirana, turaza kubimenya.”

Meteo Rwanda iherutse gusaba gufata ingamba zijyanye no kwirinda ibiza biterwa n’imvura nyinshi iteganyijwe.

Kugeza muri Gicurasi 2024, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko kuva umwaka wa 2024 watangira u Rwanda rwibasiriwe n’ibiza inshuro 288 bitandukanye, bigahitana abantu 49, naho abagera kuri 79 babikomerekeyemo.

TAGGED:AbanaBatatuBumbogofeaturedGitifuInkubaUmwana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Karongi: Umushinjacyaha Akurikiranyweho Ruswa
Next Article Afurika Irashaka Kwishyuza Ubwongereza Indishyi Ku Bucakara Bwayikoreye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?