Imwe muri Politiki za Leta y’u Rwanda ni uko abaturage bishakamo ibisubizo. Ni muri uyu mujyo abatuye Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo bakusanyije amafaranga bigurira imbangukiragutabara kugira ngo ifashe abarwayi kugera kwa muganga.
Umushyitsi mukuru mu muhango kwakira iriya mbangukiragutabara yari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Anastase Shyaka.
Minisitiri Shyaka yashimye abatuye uriya murenge kuko bagaragaje ubufatanye kugira ngo ibibazo byabo babibonere ibisubizo.
Ikindi cyagaragaye muri Gasabo ni uko umudugudu witwaye neza mu kwishakamo ibisubizo kurusha iyindi muri buri murenge wahawe igare ryo gufasha umukuru w’umudugudu.
Umurenge wa Gikomero wahembwe moto kuko abawutuye batanze ubwisungane mu kwivuza ku kigero cya 100%
Akarere ka Gasabo gafite imirenge 15.
Taarifa Rwanda