Amakuru dukesha umwe mu bari ku Gisozi, avuga ko mu masaha ashyira umugoroba hari inkongi yadutse mu gice gituriye agakiriro ka Gisozi.
Ntituramenya mu by’ukuri ibyahiye uko bingana ariko uwaduhaye amakuru avuga ko hahiye matelas n’imbaho zari mu ibarizo.
Agace kahiye ni akari ahitwa APARWA mu gice cy’igishanga.
Ni mu kagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Umugabo witwa Gakwaya wageze aho aho uwo muriro wakongoraga ibintu, yatubwiye ko ari umuriro myinshi kandi ngo byagoye Polisi kugeza imodoka zizimya umuriro aho wakaga kubera ko nta muhanda mugari uhari.
Ati: “ Kugira ngo polisi ihagere byasaba ko uwo muriro ubanza kuzima kugira ngo imodoka zibone aho zica. Ni ibibatsi binini. Icyakora Polisi yo yahageze kare”.
Uyu muturage yatubwiye ko nta muntu kugeza ubu barumva wahiriyemo, ariko ngo urebye ubukana bw’umuriro wakwemera ko nta kintu kiri busigare ari kizima mu biri hafi aho byose.