Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: Mu Rwibutso Rwa Ruhanga Hashyinguwe Imibiri Iherutse Kuboneka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Kwibuka 28

Gasabo: Mu Rwibutso Rwa Ruhanga Hashyinguwe Imibiri Iherutse Kuboneka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 April 2022 12:52 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo mu Kagari ka Ruhanga, Umurenge wa Rusororo  mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Gatanu taliki 15, Mata, 2022 hashyinguwe imibiri itatu y’Abatutsi iherutse kuboneka.

Ibiri yabonetse i Ndera undi umwe uboneka mu Kagari ka Mbandazi mu Murenge wa Rusororo.

Kuba kugeza ubu hari imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ikaba itarashyingurwa ni ikintu kibabaza abayirokotse.

Mu Karere ka Nyarugenge ahari Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali( CHUK) naho haherutse kuboneka indi mibiri igera kuri 80.

Si aha gusa kuko hari n’ahandi henshi mu Rwanda  haboneka imibiri itarashyingurwa.

Ikindi ni uko ibi biboneka hafi buri mwaka kuko nta mwaka ushira(dukuyemo 2020 kubera COVID-19) hatabonetse imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside iba itarashyingurwa yarajugunywe ahantu hatandukanye.

Ikibabaje ni uko bikunze kugaragara ko haba hari abantu bazi aho iyo imibiri  yajugunywe ariko ntibahavuge.

Tugarutse ku muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye mu Kagari ka Ruhanga mu Murenge wa Rusororo, uwari uhagarariye imiryango y’abashyinguye ababo yasabye abafite amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kuyatanga kuko bibabaza kuba nyuma y’imyaka 28 hari abatazi aho imiryango yabo yaguye.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Madamu Assoumpta Ingabire, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa ndetse n’Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo wingirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Regis Mudaheranwa.

Biri kuba: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho y'abaturage Mme @iassumpta yifatanyije n'Akarere ka Gasabo n'imiryango ifite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.#Kwibuka28 pic.twitter.com/0RTLqNSO28

— Ministry of Local Government | Rwanda (@RwandaLocalGov) April 15, 2022

Ubuhamya bw’ibyahabereye bwatanzwe na Gatama Françoise.

Urwibutso rwa Jenoside rw’i Ruhanga rwubatswe mu cyahoze ari Kiliziya y’Abangilikani.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi Interahamwe zaciye Abatutsi muri iriya Kiliziya zarimo Interahamwe zisanzwe ariko zifashijwe n’abasirikare baturukaga mu kigo cyabo cya Kanombe.

Zabicanye ubugome bwinshi kuko nyuma yo kubatema zikagenda, hari umwe muri zo zagiriye inama yo kubamenamo urusenda ruri mu ifumba kugira ngo abatapfuye bitamutse cyangwa batake ubundi Interahamwe zibahorahoze.

Imibiri y’Abatutsi biciwe i Ruhanga

Ubu bwicanyi bwabaye Taliki 15, Mata, 1994, Abatutsi bari bahungiye mu kigo kitwa  EAR Ruhanga bararashwe abandi baratwikwa.

Mbere yo kubarasa no ku batwika, abicanyi bari babanje gutema Abatutsi bari bahahungiye, abandi babicisha amacumu, ibisongo n’ubuhiri bitaga ‘nta mpongano y’umwanzi’.

Uwatanze ubuhamya mu mwaka wa 2021 witwaga Grace Simpfanumwe yavuze ko hari abana bamwe basabaga ababicaga imbabazi bababwira bati: ‘Mutubabarire ntituzongera kuba Abatutsi’.

Mu mwaka wa 2021 mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi uri i Ruhanga hashyinguwe indi mibiri 28.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ruhanga ruri ahahoze Kiliziya y’Abangilikani
Ruhanga ni kamwe mu tugari tugize Umurenge wa Rusororo. Gakora ku Murenge wa Muyumbu muri Rwamagana
TAGGED:featuredGasaboInterahamweJenosideRuhanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikiraro Gihuza Muhanga Na Gakenke Cyasenywe N’Abaturage Cyubatswe Na RDF
Next Article Umugabo Wa Rihanna Aravugwaho Kumuca Inyuma Kuko Atwite
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?