Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: Pasiteri Yongwe Mu Rukiko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gasabo: Pasiteri Yongwe Mu Rukiko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 October 2023 10:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Joseph Harerimana wamamaye nka Apôtre Yongwe yitabye urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ngo asomerwe ibyaha aregwa n’ubushinjacyaha, avuge niba abyemera cyangwa atabyemera.

Iyi niyo ntambwe ya mbere iterwa mu rukiko iyo umuntu akirwitaba bwa mbere.

Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Iyo uregwa agejejwe mu rukiko abanza gusomerwa umwirondoro, avuga niba uwo basomye ari we koko hanyuma agasomerwa ibyaha aregwa nyuma akavuga niba abyemera cyangwa atabyemera, hanyuma akabwira urukiko niba yumva aziburanira cyangwa akeneye ubwunganizi.

Ku ruhande rwa Apôtre Yongwe we yagaragaye mu rukiko afite umwunganizi.

Taliki 06, Ukwakira, 2023 nibwo dosiye y’uyu mugabo yavuye mu Bugenzacyaha ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Taliki 01, Ukwakira, 2023 nibwo RIB yafunze Apôtre Yongwe nyuma y’uko yumvikanye kenshi asaba abifuzaga ko abasengera kumuha amafaranga, bakabona umugisha

Uyu mugabo yigeze kuvuga ko ayo maturo ariyo amutunze anicuza icyatumye atayarya mbere hose none “Kigali ikaba igeze hakurya ya Nyabarongo”.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya (Escroquerie) akurikiranyweho, giteganywa n’ingingo y’174, y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.

Taarifa irakomeza gukurikirana uru rubanza…

 

TAGGED:featuredGasaboUburiganyaUrukikoYongwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyuma Y’u Rwanda, Indi Nkunga Y’Amahanga Yageze Muri Gaza
Next Article Yongwe Yavuze Ko Gusaba Ituro Nta Cyaha Kibirimo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?