Joseph Harerimana wamamaye nka Apôtre Yongwe yitabye urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ngo asomerwe ibyaha aregwa n’ubushinjacyaha, avuge niba abyemera cyangwa atabyemera.
Iyi niyo ntambwe ya mbere iterwa mu rukiko iyo umuntu akirwitaba bwa mbere.
Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Iyo uregwa agejejwe mu rukiko abanza gusomerwa umwirondoro, avuga niba uwo basomye ari we koko hanyuma agasomerwa ibyaha aregwa nyuma akavuga niba abyemera cyangwa atabyemera, hanyuma akabwira urukiko niba yumva aziburanira cyangwa akeneye ubwunganizi.
Ku ruhande rwa Apôtre Yongwe we yagaragaye mu rukiko afite umwunganizi.
Taliki 06, Ukwakira, 2023 nibwo dosiye y’uyu mugabo yavuye mu Bugenzacyaha ishyikirizwa Ubushinjacyaha.
Taliki 01, Ukwakira, 2023 nibwo RIB yafunze Apôtre Yongwe nyuma y’uko yumvikanye kenshi asaba abifuzaga ko abasengera kumuha amafaranga, bakabona umugisha
Uyu mugabo yigeze kuvuga ko ayo maturo ariyo amutunze anicuza icyatumye atayarya mbere hose none “Kigali ikaba igeze hakurya ya Nyabarongo”.
Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya (Escroquerie) akurikiranyweho, giteganywa n’ingingo y’174, y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.
Taarifa irakomeza gukurikirana uru rubanza…