Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: Polisi Yafashe Abiba Imodoka Zipakiye Ibishingwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Gasabo: Polisi Yafashe Abiba Imodoka Zipakiye Ibishingwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 February 2025 5:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ni abagabo mu Murenge wa Nduba ahitwa Gasanze
SHARE

Mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba haravugwa ifatwa ry’abantu batanu Polisi yafashe nyuma yo guhabwa amakuru ko abo bantu buriraga imodoka zije kumena imyanda bakazipakurura.

Abo bantu kandi Polisi ibakurikiranyeho kurira izindi modoka zirimo n’izijyana ibiribwa ku mashuri bakabikuramo bakabyiba.

Ku byerekeye kwiba ibishingwe, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko abakora buriya bujura baba bashaka ibiryo bije kumenwa ngo babyibe babigaburire amatungo yabo.

Kurira imodoka igenda ubwabyo ni ukubangamira ituze ry’ubuzima bwawe ariko binagaragaza umutima wo gushaka kwiba.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Indi ngingo iteye inkeke ni uko ibyo biribwa biba muri ubwo buryo bigaburirwa amatungo kandi biba byarangiritse bityo ayo matungo akaba aba ashobora kuzagira ingaruka kubo azagaburirwa mu gihe kiri imbere.

Umuvugizi wa Polisi muri Kigali ati: “Twakunze kubwirwa n’abashoferi ko iyo batwaye ziriya modoka zitwara imyanda mu kimpoteri cya Nduba iyo bari kuzamuka bajyayo hari ahantu mu ikorosi hari agashyamba bategerwa n’abantu bakurira imodoka bagapakurura ibyo baba batwaye”.

CIP Gahonzire avuga ko abo bantu bari bageze ku rwego rwo kurira imodoka zindi zidapakiye imyanda ahubwo zipakiye ibyo abacuruzi baranguye cyangwa bajyanye ku bigo by’amashuri bakazisahura.

Polisi ivuga ko abo bantu bari bageze ku rwego rwo kurwanya uri mu modoka ushatse kubatesha.

Ikindi ngo ni uko ari ibintu byari bimaze igihe bikorwa, kandi ubuvugizi bwa Polisi buvuga ko buzakomeza kurwanya abo bantu aho bari hose mu Mujyi wa Kigali.

- Advertisement -

Abafashwe bakurikiranyweho ubwo bwambuzi ni Habakurama Gilbert w’imyaka  20, Bandora J.Baptiste w’imyaka 20, Habiyumva J. Claude w’imyaka 37, Ntakirutimana Amri w’imyaka 38 na Habiyaremye J. Damascène w’imyaka  45.

Bose bafungiye kuri station ya Polisi ya Nduba.

Polisi isaba abantu kwirinda ubujura n’ibindi bisa nabwo.

TAGGED:IkimpoteriimodokaKwibaNduba
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Croix Rouge Y’u Rwanda Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ibihe
Next Article Obasanjo Agiye Kugira Uruhare Mu Guhuza Ibyananiranye Muri DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbutabera

Kigali: Mu Minsi 10 Polisi Imaze Gufata Ibilo 50 By’Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuyobozi Mukuru Wa Croix Rouge Ku Rwego Rw’Isi Yasuye u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?