Mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba haravugwa ifatwa ry’abantu batanu Polisi yafashe nyuma yo guhabwa amakuru ko abo bantu buriraga imodoka zije kumena imyanda bakazipakurura.
Abo bantu kandi Polisi ibakurikiranyeho kurira izindi modoka zirimo n’izijyana ibiribwa ku mashuri bakabikuramo bakabyiba.
Ku byerekeye kwiba ibishingwe, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko abakora buriya bujura baba bashaka ibiryo bije kumenwa ngo babyibe babigaburire amatungo yabo.
Kurira imodoka igenda ubwabyo ni ukubangamira ituze ry’ubuzima bwawe ariko binagaragaza umutima wo gushaka kwiba.
Indi ngingo iteye inkeke ni uko ibyo biribwa biba muri ubwo buryo bigaburirwa amatungo kandi biba byarangiritse bityo ayo matungo akaba aba ashobora kuzagira ingaruka kubo azagaburirwa mu gihe kiri imbere.
Umuvugizi wa Polisi muri Kigali ati: “Twakunze kubwirwa n’abashoferi ko iyo batwaye ziriya modoka zitwara imyanda mu kimpoteri cya Nduba iyo bari kuzamuka bajyayo hari ahantu mu ikorosi hari agashyamba bategerwa n’abantu bakurira imodoka bagapakurura ibyo baba batwaye”.
CIP Gahonzire avuga ko abo bantu bari bageze ku rwego rwo kurira imodoka zindi zidapakiye imyanda ahubwo zipakiye ibyo abacuruzi baranguye cyangwa bajyanye ku bigo by’amashuri bakazisahura.
Polisi ivuga ko abo bantu bari bageze ku rwego rwo kurwanya uri mu modoka ushatse kubatesha.
Ikindi ngo ni uko ari ibintu byari bimaze igihe bikorwa, kandi ubuvugizi bwa Polisi buvuga ko buzakomeza kurwanya abo bantu aho bari hose mu Mujyi wa Kigali.
Abafashwe bakurikiranyweho ubwo bwambuzi ni Habakurama Gilbert w’imyaka 20, Bandora J.Baptiste w’imyaka 20, Habiyumva J. Claude w’imyaka 37, Ntakirutimana Amri w’imyaka 38 na Habiyaremye J. Damascène w’imyaka 45.
Bose bafungiye kuri station ya Polisi ya Nduba.
Polisi isaba abantu kwirinda ubujura n’ibindi bisa nabwo.