Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: RIB Yafunze Abayobozi Ibakekaho Ruswa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gasabo: RIB Yafunze Abayobozi Ibakekaho Ruswa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 February 2023 10:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Alexis Bucyana  n’uw’Akagari ka Agateko, Ephrem Ndagijimana batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa.

Iyo ruswa bayakaga kugira ngo batange uruhushya rwo kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo bariya bantu batawe muri yombi kuko hari taliki 11, Gashyantare, 2023.

Mu gace aba bayobozi bayoboraga hari umuturage washatse kwiyahura nyuma yo gusenyerwa inzu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abahatuye ( ni mu Mudugudu wa Rwankuba mu Kagari k’Agateko) bavuga ko ubuyobozi bwasenye inzu y’umuturage maze agerageza kwiyahura biranga.

Bavuga ko kumusenyera  byamubabaje cyane kubera imvune yashyizeho ayubaka.

Ako gahinda ngo niko kamweguye agerageza kwiyahura ariko ntibyakunda.

Mu kiganiro  gitifu Bucyana yahaye bagenzi bacu b’UMUSEKE mbere y’uko atabwa muri yombi, yavuze ko ibyo yakoze byari ‘bikurikije amategeko.’

Yagize at: “Iryo tsinda ryahageze risanga umuturage arimo arubaka, rimwaka ibyangombwa arabibura. Mu mabwiriza ajyanye no kurwanya akajagari mu kubaka, iyo bigaragaye ko umuturage ari kubaka nta byangombwa, asabwa gukuraho iyo nyubako.”

- Advertisement -

Yunzemo ko uriya muturage yabonye bamusenyeye, arirukanka agwa mu mukoki.

Ati: “ Nta wamusunitse, ariko ntacyo yabaye. Bwari mu buryo bwo kwigumura no kwigaragambya.”

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo za Kimironko na Gisozi mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Baramutse bahamwe n’iki cyaha bahabwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze 7 n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Bamwe mu bakurikiranira hafi imikorere y’inzego z’ibanze mu Rwanda banenga bamwe mu baziyobora kubera ko batabuza abubaka mu buryo bw’akajagari  kubikora hakiri kare, ahubwo bakazabikora inzu igeze kure.

Hari abavuga ko babyirengagiza nkana kugira ngo inzu ibanze izamuke, hanyuma bazabone uko baka ruswa nyirayo nawe ayitange mu rwego rwo gucungura inzu ye ngo idasenywa.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yamagana iyo migirire kuko ihombya umuturage kandi ikamuteranya n’ubuyobozi kubera ko asigara abona ko bumurenganya.

TAGGED:featuredGasaboGitifuInyubakoInzuRIB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Leta Zunze UBumwe Z’Abarabu Mu Masezerano Y’Ubufatanye N’u Rwanda
Next Article Miliyari Frw 4 Niko Gaciro K’Ibyahiriye Mu Gakiriro Ka Gisozi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?