Mu Mudugudu wa Bisenga, Akagari ka Bisenga mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo haravugwa umugore watemye umugabo we amuziza ko umutungo awushyira umugore ‘mukuru.’
Uwo mugore uvugwaho icyo cyaha cyo gukubita no gukomeretsa yiwa Florance Nyirahire umugabo we yitwa Emmanuel Habimana.
Amakuru avuga ko uriya mugabo yari afite abagore babiri ariko yabanaga n’umugore mukuru muto ari nawe uvugwaho kumutema.
Icyakora umugore muto avuga ko hari imitungo umugabo yashyiraga umugore mukuru, we akamwicisha umukeno.
Nyuma y’intonganya, uriya mugore yafashe umuhoro atema umugabo we akaboko.
Ubutabazi bw’imbangukiragutabara bwatabaye umugabo ajyanwa i Nyagasambu kuhavurirwa, umugore we agezwa mu bugenzacyaha.
Taarifa yahamagaye Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo witwa Nsabimana Matabishi Desiréngo agire icyo atubwira kuri aya makuru ariko ntiyashoboye gufata telefoni ye.
Hagati aho kandi muri uyu Murenge, ariko mu Kagari ka Mbandazi habereye impanuka yahitanye kigingi wari urimo apakira imodoka ibyuma ngo bijyanwe ku ishantiye aho bubaka umugozi babizirikishaga uza gucika bigwira shoferi na kigingi.
Babajyanye kwa muganga ariko shoferi aza kuhasiga ubuzima, kigingi ajya muri koma.
Ubwo twandikaga iyi nkuru yari akiri mu bitero bya Masaka aho ari kwitabwaho kuko ubuzima bwe buri ‘hagati y’urupfu n’umupfumu’.