Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: Urukuta Rwagwiriye Umwana Na Nyina Barapfa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gasabo: Urukuta Rwagwiriye Umwana Na Nyina Barapfa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 April 2024 7:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuryango w’abantu batatu barimo umugabo, umugore n’umwana wabo wari ugiye kuzima habura gato! Byabaye ubwo bagwirwaga n’urukuta umwana na Nyina bagapfa n’aho Se akahakomerekera bikomeye.

Bari batuye mu Mudugudu wa Birembo, Akagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police( SP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko abo bantu bahitanywe n’urukuta rw’igipangu rwabagwiriwe.

Ati: “Urupfu rwatewe n’urukuta rw’igipangu cya Nsabimana Paul rwagwiriye inzu y’uyu muryango, umugore n’umwana bahita bapfa”.

Si aho gusa byaberey kuko imvura nyinshi yaguye mu mpera z’Icyumweru cyaraye kirangiye yangije byinshi henshi.

No mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya naho hari inzu zahasenyutse bitewe n’amazi menshi y’imvura yaguye acengera mu nkuta z’inzu eshatu ziragwa.

Ku bw’amahirwe inzu zaguye muri aka gace ntawe zahitanye cyangwa ngo zimukomeretse.

Abari bazirimo babibonye kare barazihunga.

Ahandi ibintu byasenyutse ni mu Kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, naho imvura yasenye inkuta z’inzu ebyeri ntihagira uhakomerekera cyangwa ngo ahapfire.

Umuhanda uhuza Umudugudu wa Rukurazo na Nyirabwana wangiritse ku buryo nta modoka yahaca.

Mu mirenge ya Gatsata, Jali, Nduba, Ndera na Gisozi mu Karere ka Gasabo, imvura yasenye inkuta 17 z’inzu,  inzitiro 10, ibikoni n’ubwihererero.

Mu Murenge wa Nduba, urukuta rwagwiriye  abana babiri b’impanga b’imyaka 13 barakomereka cyane.

Mu Mirenge ya Muhima na Gitega yo mu Karere ka Nyarugenge amazi y’imvura yashenye inkuta eshatu z’inzu zo guturamo n’uruzitiro rumwe.

Imiryango yasenyewe n’imvura icumbikiwe n’abaturanyi, kandi abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Kibagabaga ngo bitabweho n’abaganga.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), giherutse gutangaza ko mu gihugu hazagwa imvura nyinshi hagati y’itariki 21-30 Mata 2024.

Umuburo w’iki kigo uvuga ko iriya mvura ishobora guteza ibiza birimo inkangu, kuko ubutaka bwamaze gusoma amazi menshi.

Izindi mpungenge Meteo Rwanda ifite ni uko iyo mvura izatuma hari imigezi yuzura igateza imyuzure hirya no hino mu Rwanda, imihanda imwe ntikomeze kuba nyabagendwa.

Ibice by’Amajyaruguru n’Uburengerazuba bishobora kuzibasirwa n’inkangu kandi n’ibice by’Amajyepfo nabyo ni uko.

Meteo Rwanda iragira inama Abanyarwanda n’inzego bireba, gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza.

Ikindi ni ugukomeza kuyobora amazi mu nzira ziyatwara, izasibamye zigasiburwa, no kwirinda guta imyanda muri za ruhurura.

Hari kandi kugenzura ko inzu abantu babamo zitinjirwamo n’amazi y’imvura cyangwa se amazi azivaho adateza ibibazo mu baturanyi.

Izo ngamba zirimo no kuzirika ibisenge na fondasiyo bikarindwa kwinjirwamo n’amazi, imikingo ya ruguru y’inzu ikaberamishwa, abantu bakamenya kwitwararika mbere yo kwambuka imigezi mu gihe yuzuye, no mu gihe cyo kunyura ku biraro n’amateme byangijwe n’imvura.

TAGGED:BigogweGasaboInzuUmugoreUmwana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ahagize Umurage W’Isi Hangijwe N’Imihindagurikire Y’Ibihe
Next Article Manizabayo Karadiyo Na Djazila Batwaye Isiganwa Rwo Kwibuka Jenoside
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Abimukira Ba Mbere Boherejwe Na Amerika Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Perezida Wa Mozambique Yasuye Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Musanze: Babwiye Polisi Ikibatera Kwiba

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Bukavu: Abantu Bahiriye Mu Nzu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?