Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: Yaciye Mugenzi We Umutwe Bapfa Agataro K’Ibijumba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gasabo: Yaciye Mugenzi We Umutwe Bapfa Agataro K’Ibijumba

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 April 2023 7:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru Taarifa izindutse imenya avuga ko mu Mu Mudugudu wa Nyamise, Akagari ka Kabaliza mu Murenge wa Rutunga hari umugabo waciye mugenzi we umutwe bapfa agataro k’ibijumba byeze mu murima bafatanyije guhinga.

Umurima wari uwa Nyina w’uwo mugabo uvugwaho kwica mugenzi we, ariko bombi bari baremeranyije gufatanya kuwuhinga bakazagabana umusaruro.

Uwishe mugenzi we yitwaga Ntibiringirwa Eric n’aho uwishwe yitwaga Izabayo Sylvèstre.

Umwe mu batuye aho byabereye yabwiye Taarifa ko basanze umutwe w’uriya muntu waciwe watandukanyijwe cyane n’igihimba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga witwa François Iyamuremye avuga ko Ntibiringirwa yari akiri muto kuko yari afite imyaka 24 y’amavuko.

Avuga ko nyuma yo gufatwa yashatse gutema n’abapolisi araraswa arapfa.

Iyamuremye ati: “ Uyu mugabo yari asanganywe imyitwarire y’amahane. Ubwo yafatwaga yanze ko abashinzwe umutekano bamufata ngo bamugeze aho afungirwa arabarwanya araraswa arapfa. Abantu bagombye kujya bemera bagashyikirizwa ubutabera.”

Nyuma yo gutema uwo muntu, Ntibiringirwa yirukiye mu nzu arikingirana.

Ubwo Polisi yazaga kumufata, yasohotse afite umuhoro ngo ateme umupolisi undi aramurasa arapfa.

Gitifu Iyamuremye asaba abaturage kumenya ko amakimbirane agira uko akemurwa, bityo bakajya bageza ibibazo ku buyobozi bwabo bakabafasha kubikemura batihaniye cyangwa ngo bihimuraneho.

TAGGED:featuredGitifuPolisiRwandaUmuhoroUmupolisiUmuturage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ghana Irarebana Ay’Ingwe Na Burkina Faso
Next Article Ahahoze Komini Ntongwe Hazubakwa Urwibutso Rwa Jenoside Yo Ku Amayaga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

‘Body Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Chameleone FM: Radiyo Chameleone Agiye Gutangiza i Bujumbura

40.1% By’Abatuye Kigali Batuye Mu Kajagari- Meya Dusengiyumva

Impyisi: Inyamaswa Y’Ingirakamaro Nubwo Yangwa 

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Impamvu Zitera Polisi Y’u Rwanda Kudatesha Agaciro Abaturage Ishinzwe

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

FERWAFA Yamaganye Abafana Ba APR FC 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rurashyira Imbaraga Mu Bukangurambaga Mu Gutanga Umusoro Wa TVA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yiyemeje Gukorana Na Mauritania 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ububiligi Bwijeje DRC Gukomeza Kuyiba Hafi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Yatemye Ushinzwe Umutekano Baramurasa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?