Umunyamabanga mukuru wa FPR –Inkotanyi Wellars Gasamagera yagejeje kuri Perezida wa Djibouti Ismail Omar Guelleh ubutumwa yagenewe na mugenzi we uyobora u Rwanda Paul Kagame.
Ni ubutumwa yamugeneye bwo kumwifuriza, we n’abaturage be, isabukuru nziza ry’imyaka 45 ishyaka ayoboye rimaze rigeze ku butegetsi.
Gasamagera amaze iminsi muri Djibouti yitabira ibiganiro byakorewe mu nama zaguye z’abanyamuryango b’ishyaka Rassemblement Populaire pour le Progrès (RPP).
Kuba FPR Inkotanyi yatumiwe kandi ikitabira iyi nama ni ikimenyetso cy’ubufatanye hagati yayo n’ishyaka riyoboye Djobouti kandi byerekana ko yiteguye gutanga umusanzu wayo mu bufatanye bwa Djibouti n’ibihugu ituranye nabyo.
U Rwanda na Djibouti ni ibihugu byiyemeje guteza imbere Demukarasi, amahoro n’iterambere mu Karere buri gihugu giherereyemo.
Ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bureba no mu bindi byiciro by’ubuzima nk’umutekano, ubukungu n’umuco.
Umubano hagati y’u Rwanda na Djibouti wateye imbere muri iki gihe ibihugu byombi biyobowe n’abagabo basanzwe ari inshuti.
Abo ni Perezida Paul Kagame uyobora u Rwanda na Ismail Omar Guelleh uyobora Djibouti.