Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gatsibo: Ikamyo Yarenze Umuhanda Ihitana Babiri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gatsibo: Ikamyo Yarenze Umuhanda Ihitana Babiri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 March 2022 1:55 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 30, Werurwe, 2022 ahagana saa tanu za mu gitondo ikamyo yari ipakiye cyane yageze mu ikoni riri mu Murenge wa Gatsibo ahitwa Nyagahanga irenga umuhanda igwa mu gishanga. Umushoferi wayo n’umufasha mu kazi bahise bahasiga ubuzima.

Ni ikamyo bita dipine( dix pneux) yari ipakiye amabuye mato bita baze iyajyanye mu Karere ka Gicumbi yabuze feri irenga umuhanda igwa epfo.

Amakutu Taarifa yahawe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo witwa Jean Claude Rugaravu avuga ko umwe  mu bahitanywe n’iriya mpanuka witwa Pierre Claver Muhozi batarashobora kumukura munsi y’ikamyo kuko iriya kamyo yaguye yubitse ikizuru ibyo yari ipakiye bikabameneka hejuru.

Rugaravu ati: “ Ni impanuka bigaragara ko yaba yatewe no kubura feri. Yari igiye ahitwa Cyandaro  muri Gicumbi igeze mu ikoni ibura feri igwa mu gishanga iratebera.”

Umwe mu baturage bazi agace iriya mpanuka yabereyemo yabwiye Taarifa ko igice yabereyemo giherereye ku ruhande rw’Akarere ka Gatsibo, ahantu hamanuka.

Iyo uharenze ufata igice gitambika kiri ku ruhande rwa Gicumbi.

Abo iriya mpanuka yahitanye ni uwitwa Ndindiriyimana Jean Pierre ufite imyaka 39 y’amavuko na Pierre Claver  Muhozi w’imyaka 34 y’amavuko.

Bombi bari babutse, bafite umugore n’abana.

Abakoze ubutabazi bashoboye gukuramo Ndindiriyimana Jean Pierre ariko gukuramo Muhozi byagoranye.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, bari bategereje imashini ngo urebe ko hari uburyo yafasha mu gukoramo uwasigayemo.

Jean Claude Rugaravu uyobora Umurenge wa Gatsibo asaba abakoresha uriya muhanda kujya baba maso kandi abafite ibinyabiziga bakitonda.

Ikindi ngo ni ngombwa ko abantu bitondera kwambukiranya uriya muhanda kubera ko hari igice cyawo gifite ahantu hamanuka cyane.

TAGGED:featuredGatsiboIkamyoImpanuka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uko Igwingira Mu Bana Baba Mu Nkambi Ya Mahama Ryifashe
Next Article Banyeshuri Mwirinde Ijambo ‘Reka Ngerageze’- Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Menya Ahaza Kurasirwa Ibishashi Birangiza 2025

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Bunyoni Ararembye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kamonyi: Abagabo Bahaye Umwana Inzoga Bose Irabica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée: Doumbouya Yatsinze Amatora 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?