Steven Nsengiyumva uyobora Umudugudu wa Bidudu mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kizuguro muri Gatsibo yatekerereje Taarifa Rwanda ibiherutse kumubaho n’abanyerondo ubwo bajyaga gufata François Nkiko ukekwaho kwiba imbaho.
Ahagana saa munani z’ijoro ku wa Kane tariki 03, Mata, 2025 abaturage baramuhuruje we n’irondo ngo bajye gufata Nkiko kuko yari avuye kwiba izo mbaho.
Uyu Nkiko ni umugabo ufite umugore n’abana bane ariko akaba asanzwe azwiho ubujura.
Mudugudu Nsengiyumva avuga ko ubwo bari bageze mu rugo rw’uyu mugabo, bakomanze umugore ababwira ko undi adahari, ko yagiye kurarira umurima w’inyanya mu Murenge wa Kigarama uturanye n’uwa Kiziguro asanzwe atuyemo.
Byari ukuyobya uburari kuko umugabo we yari yihishe munsi y’urugo ari kumva ibiri kubera iwe.
Ndetse ngo yababajije icyo baje gukora iwe.
Nsengiyumva ati: “ Twinjiye mu rugo tuhasanga izo mbaho twemeranya ko dutaha tukazagaruka bukeye bwaho, habona”.
François Nkiko ukekwaho ubwo bujura yarabumvaga hanyuma abonye batashye aza yomboka atema ukuboko umwe mu banyerondo, aramukomeretsa cyane.
Yamutemye mu kizigira gishyura urutugu aramushegesha.
Kubera ko yari amaze kumva ko bazagaruka bukeye bw’aho kandi bakaba barangije kubona aho izo mbaho zihishe, yasanze ko n’ubundi ntacyo kwihisha byamumariye ahitamo kubirangiza atyo!
Ikibabaje, nk’uko Mudugudu abivuga, ni uko Nkiko mu minsi yatambutse yigeze gushaka gutema Gitifu w’Akagari ka Ndatemwa.
Mu kuvuga uko ibintu byagenze icyo gihe Steven Nsengiyumva ati: “ Mbere ariko yigeze gushaka gutema Gitifu w’Akagari ka Ndatemwa nabwo yari yibye ibitoki noneho mutekano wo mu Mudugudu abimubajije, undi amubwira ko niyibeshya akagera iwe azamwica. Mutekano yajyanye na Gitifu nko kwiyambaza izindi mbaraga nibwo yashakaga kumutema ariko ntibyamukundira”.
Ku byerekeye ibiherutse kuba, Umukuru w’Umududugu wa Bidudu avuga ko nyuma y’uko Nkiko atemye umwe mu banyerondo bari bari kumwe, Polisi yaje iramufata ajya gufungirwa kuri Station yayo iri i Kiziguro.

Icyakora nayo ngo babanje kugigira.
Umukuru w’Umudugudu wa Bidudu agira abaturage inama yo kurya ibyo babiriye icyuya.
Yemeza ko kurya ibyo umuntu ataruhiye, ari ububwa kandi bishobora gutuma uwabikoze akurikiranwa mu mategeko.
Imwe mu mpamvu zishobora kuba zitera abantu nka Nkiko kwitwara kuriya ni ubusinzi bw’inzoga z’inkorano.
Nkiko uwo, avugwaho gushaka kubaho nk’umuntu ufite amafaranga kandi mu by’ukuri ntayo.
Ngo azwiho kuzinduka yicaye ku kabari anywa inzoga arya n’inyama zokeje kandi nta kazi kamwinjiriza mu buryo buhoraho agira.