Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gatsibo: Mudugudu N’Abanyerondo Basagariwe N’Ukekwaho Ubujura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Gatsibo: Mudugudu N’Abanyerondo Basagariwe N’Ukekwaho Ubujura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 April 2025 11:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Akarere ka Gatsibo ni kamwe mu Turere turindwi tw'Intara y'Uburasirazuba
SHARE

Steven Nsengiyumva uyobora Umudugudu wa Bidudu mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kizuguro muri Gatsibo yatekerereje Taarifa Rwanda ibiherutse kumubaho n’abanyerondo ubwo bajyaga gufata François Nkiko ukekwaho kwiba imbaho.

Ahagana saa munani z’ijoro ku wa Kane tariki 03, Mata, 2025 abaturage baramuhuruje we n’irondo ngo bajye gufata Nkiko kuko yari avuye kwiba izo mbaho.

Uyu Nkiko ni umugabo ufite umugore n’abana bane ariko akaba asanzwe azwiho ubujura.

Mudugudu Nsengiyumva avuga ko ubwo bari bageze mu rugo rw’uyu mugabo, bakomanze umugore ababwira ko undi adahari, ko yagiye kurarira umurima w’inyanya mu Murenge wa Kigarama uturanye n’uwa Kiziguro asanzwe atuyemo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Byari ukuyobya uburari kuko umugabo we yari yihishe munsi y’urugo ari kumva ibiri kubera iwe.

Ndetse ngo yababajije icyo baje gukora iwe.

Nsengiyumva ati: “ Twinjiye mu rugo tuhasanga izo mbaho twemeranya ko dutaha tukazagaruka bukeye bwaho, habona”.

François Nkiko ukekwaho ubwo bujura yarabumvaga hanyuma abonye batashye aza yomboka atema ukuboko umwe mu banyerondo, aramukomeretsa cyane.

Yamutemye mu kizigira gishyura urutugu aramushegesha.

- Advertisement -

Kubera ko yari amaze kumva ko bazagaruka bukeye bw’aho kandi bakaba barangije kubona aho izo mbaho zihishe, yasanze ko n’ubundi ntacyo kwihisha byamumariye ahitamo kubirangiza atyo!

Ikibabaje, nk’uko Mudugudu abivuga, ni uko Nkiko mu minsi yatambutse yigeze gushaka gutema Gitifu w’Akagari ka Ndatemwa.

Mu kuvuga uko ibintu byagenze icyo gihe Steven Nsengiyumva ati: “ Mbere ariko yigeze gushaka gutema Gitifu w’Akagari ka Ndatemwa nabwo yari yibye ibitoki noneho mutekano wo mu Mudugudu abimubajije, undi amubwira ko niyibeshya akagera iwe azamwica. Mutekano yajyanye na Gitifu nko kwiyambaza izindi mbaraga nibwo yashakaga kumutema ariko ntibyamukundira”.

Ku byerekeye ibiherutse kuba, Umukuru w’Umududugu wa Bidudu avuga ko nyuma y’uko Nkiko atemye umwe mu banyerondo bari bari kumwe, Polisi yaje iramufata ajya gufungirwa kuri Station yayo iri i Kiziguro.

Umudugudu wa Bidudu uri mu Kagari ka Ndatemwa muri Kiziguro ya Gatsibo.

Icyakora nayo ngo babanje kugigira.

Umukuru w’Umudugudu wa Bidudu agira abaturage inama yo kurya ibyo babiriye icyuya.

Yemeza ko kurya ibyo umuntu ataruhiye, ari ububwa kandi bishobora gutuma uwabikoze akurikiranwa mu mategeko.

Imwe mu mpamvu zishobora kuba zitera abantu nka Nkiko kwitwara kuriya ni ubusinzi bw’inzoga z’inkorano.

Nkiko uwo, avugwaho gushaka kubaho nk’umuntu ufite amafaranga kandi mu by’ukuri ntayo.

Ngo azwiho kuzinduka yicaye ku kabari anywa inzoga arya n’inyama zokeje kandi nta kazi kamwinjiriza mu buryo buhoraho agira.

TAGGED:GatsiboImbahoKiziguroMuduguduNkikoNsengiyumvaubujuraUmudugudu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika Yijeje DRC Umutekano Nayo Ikayiha Amabuye
Next Article Ese Amahanga Araza Guha Agahenge u Rwanda Mu Gihe Cyo Kwibuka Ku Nshuro Ya 31?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?