General Mohamed Hamdan Dagalo uyobora Umutwe w’abarwanyi Rapid Support Force, RSF, urwana n’ubutegetsi bwa Sudani yageze mu Rwanda mu rugendo rugamije kuganira n’abayobozi barwo uko umutekano wagaruka muri Sudani kandi ukaba umutekano urambye.
Ku ipaji ye iri kuri X, Gen Dagalo yavuze ko ikimugenza ari ukureba uko yagira ibyo yigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kugarura amahoro aho yabuze no kuyabungabunga ngo arambe.
Avuga ko yageze mu Rwanda avuye mu bindi bihugu by’inshuti za Sudani ngo baganire uko babona intambara ari kurwana n’ubutegetsi bwa Sudani.
Muri ibyo bihugu avuga harimo na Kenya.
Nyuma yo kwakiririrwa ku kibuga cy’indege cya Kanombe na Major Gen Joseph Nzabamwita uyobora Iperereza ry’u Rwanda, Gen Dagalo yahise ajya kwakirwa na Perezida Paul Kagame bagirana ibiganiro byihariye.
Amateka ya Sudani avuga ko aba Janjaweed ari bo baje gukura bavamo umutwe wa Rapid Support Force washinzwe mu mwaka wa 2013.
Ni umutwe ugizwe n’abarwanyi b’Abarabu.
Abajanjaweed nibo barwanye n’ubutegetsi bwa Sudani yahoze ari iya Bashir guhera mu mwaka wa 2003 kugeza mu mwaka wa 2020.
Uwo mutwe wari uhanganye n’undi mutwe witwa Sudan Liberation Movement/Army n’undi mutwe witwa Justice and Equality Movement.
Bivugwa ko Aba Janjaweed bakorera muri Sudani, Libya, Yemen na Chad.