Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yagennye ko Major General Vincent Gatama ayobora itsinda rya RDF n’irya Polisi ryoherejwe muri Cabo Delgado, Intara ya Mozambique, gukomeza kuhagarura umutekano urambye.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13, Nzeri, 2025 nibwo abagize iryo tsinda basezeweho n’Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka Major General Vincent Nyakarundi ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, Commissioner of Police ( CP) Vincent Sano.
Nyakarundi yagejeje kuri abo basirikare n’abapolisi ubutumwa yahawe na Perezida wa Repubulika abicishije ku mugaba mukuru w’ingabo bwo kuzakomereza aho abababanjirije bari bagejeje.
Iby’ingenzi biwukubiyemo ni ukuzakomeza gushyira imbere imyitwarire iboneye no kusa ikivi bagenzi babo bari basigaje.
Major General Vincent Nyakarundi yashimye nanone aho abagiye yo mbere bari bagejeje, ababwira ko aho hantu hadakwiye gusubira inyuma namba.

Bibukijwe ko batagiye gusimbura inzego z’umutekano za Mozambique ahubwo ko ikibajyanye ari ukuzunganira aho zibona hakenewe ubwunganizi, ariko bagakomeza kubahiriza amabwiriza bahabwa n’ababayobora mu kazi.
Commissioner of Police Vincent(CP) B. Sano yabwiye abari aho bose ko gukorana bya hafi ari wo muvuno mwiza wo gutsinda no kugera ku bikenewe byose mu kazi.
Sano yatsindagirije akamaro gakomeye ko guhoza u Rwanda imbere, bakazarurinda icyasha.
Guhera mu mpeshyi ya 2021, u Rwanda rwohereza inzego z’umutekano muri Mozambique gukorana n’izaho mu guhangana n’ibyihebe byari byarigaruriye Cabo Delgado guhera mu mwaka wa 2017.
Ku ikubitiro abagiye yo bari bayobowe na Major General Innocent Kabandana ari kumwe na CP Denis Basabose wari uyoboye Polisi y’u Rwanda.
Gusa Kabandana aherutse gutabaruka azize uburwayi naho Basabose we yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
Major General Vincent Gatama yayoboraga diviziyo ya kane mu ngabo z’u Rwanda isanzwe ikorera mu Ntara y’Amajyepfo.
Agiye muri Mozambique asimbuye Major General Emmy Ruvusha, nawe woherejweyo asimbuye Major General Alexis Kagame.
General Kagame nawe yagiye yo asimbuye Major General Emmanuel Nkubito, uyu akaba ari we wabaye uwa kabiri wayoboye ziriya nzego nyuma ya nyakwigendera Lt. Gen Innocent Kabandana.