Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasezeye ku basirikare bageze ku myaka y’ikiruhuko cy’izabukuru mu birori byo kubashimira umurimo bakoreye Igihugu.
Byabereye ku cyicaro cikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu birori byabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 28 Nyakanga 2025.
Ahandi byabereye ni ku birindiro bya za Diviziyo z’ingabo z’u Rwanda mu gihugu hose.
Mu bagiye nu kiruhuko z’izabukuru kuri iyi nshuro, harimo Abajenerali n’abandi basirikare bakuru, mu gihe ibirori byo gusezerera abasirikare bato bafite andi mapeti byabereye ku cyicaro gikuru cya za Diviziyo za RDF mu gihugu hose ndetse no ku birindiro bikuru by’amashami y’Ingabo zikorera mu Mujyi wa Kigali, i Kanombe,
Ku rwego rw’Igihugu, byayobowe na Minisitiri w’Ingabo Juvénal Marizamunda mu izina rya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame.
Byitabiriwe kandi n’Umugaba Mukuru wa RDF Gen. Mubarakh Muganga, Abagaba b’Ingabo, Abajenerali, Abasirikare Bakuru, n’abafasha b’abinjiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mu izina rya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF Paul Kagame, Marizamunda yashimye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ibikorwa by’indashyikirwa bakoreye u Rwanda.
Ati: “Mwahagaze mushikamye mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu, mwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi mwabaye ingirakamaro mu rugendo rwo kongera kubaka igihugu kuva icyo gihe.”
Avuga ko bagize uruhare rw’ingirakamaro mu guhindura RDF igisirikare gikomeye kandi gikora kinyamwuga, haba mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga.
Yakomeje avuga ko n’ubu, ubunararibonye n’ubwenge bafite bikiri ingirakamaro mu rugendo rwo kubaka igihugu.
Yabahamirije ko igihe cyose bazahora mu bagize umuryango mugari wa RDF, abizeza ko Ingabo z’Igihugu zizungukira byinshi ku buhanga n’ubunararibonye byabo.
Umugaba Mukuru wa RDF Gen. Mubarakh Muganga, na we yashimiye abatangiye ikirihuko cy’izabukuru ubwitange, kudatezuka n’umusanzu ufatika bahaye Igihugu cyabo.
Yabashimiye ikinyabupfura cyabaranze mu gihe cyose cy’umwuga wa gisirikare, abashishikariza gukomeza gukorana bya hafi n’umuryango mugari w’Abanyarwanda mu rugamba rwo guteza imbere igihugu cyabo.

Yakomeje agira ati: “Tubikuye ku mutima tubashimiye ukwiyemeza n’ubudakemwa mwagaragaje, uhereye mu rugamba rwo kubohora Igihugu, urwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukageza ku rugendo rurerure kandi rugoye rwo kongera kubaka Igihugu. Mwagize uruhare rukomeye cyane mu kugira u Rwanda uko rumeze uyu munsi.”
Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza, wavuze mu izina ry’abatangiye ikiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko baterwa ishema n’iterambere rya RDF ndetse n’umusanzu batanze mu kuyihindura urwego rwubashywe ku Isi.
Yavuze ko nubwo binjiye mu cyiciro gishya cy’ubuzima bazakomeza gukorera u Rwanda mu buryo butandukanye.
Yakomeje agira ati: “Tubikuye ku mutima turashimira Perezida wa Repubulika ubuyobozi bufite icyerekezo yahaye RDF, ari ba bwo bwayikujije ikaba urwego rutubashywe mu gihugu gusa ahubwo runubashywe mu ruhando mpuzamahanga.”
Yongeyeho ati: “Nubwo dusoje imirimo ya gisirikare, turacyiteguye kandi dufite ubushake bwo gukomeza gukorera igihugu cyacu aho tuzahamagarwa hose. Uyu munsi dushobora gukuramo impuzankano za gisirikare, ariko ntituvuye mu nshingano dufite ku gihugu cyacu.”
Mu rwego rwo kubashimira, abatangiye ikiruhuko cy’izabukuru bahawe inyandiko zigaragaza ukuzirikana serivisi z’agaciro gakomeye batangiye mu ngabo z’u Rwanda.
Gen Wilson Gumisiriza yari ashinzwe umutwe w’ingabo zirwanisha ibifaro.