Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gen. Kabarebe Ngo Yagombye Kuba Yaraciye FDLR Akiyobora Ingabo Za DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gen. Kabarebe Ngo Yagombye Kuba Yaraciye FDLR Akiyobora Ingabo Za DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 October 2022 5:57 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ni ibyemezwa na Ambasaderi wa DRC mu Muryango w’abibumbye Bwana Georges Nzongola-Ntalaja.

Kuri uyu wa Kane Taliki 27,10,2022 yabwiye Akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi ko iyo Gen Kabarebe abishaka yari burangize FDLR ubwo yari Umugaba w’ingabo z’iki gihugu n’iz’u Rwanda icyarimwe.

Icyo gihe DRC yayoborwaga na Mzee Laurent-Désiré Kabila.

Amb. Georges Nzongola-Ntalaja avuga ko FDLR u Rwanda rwayigize urwitwazo kugira ngo rubone uko ‘rusahura’ imitungo ya DRC.

Nzongola-Ntalaja yunzemo ko Gen. James Kabarebe yigeze gushingwa kuyobora ingabo n’umutekano bya DRC.

Bityo ngo yari afite ubushobozi n’uburenganzira byo kwikiza FDLR  ikarangira burundu hakiri kare!

Ikindi uyu mugabo yavuze ni uko ngo Perezida  Joseph Kabila yigeze kwemerera ingabo z’u Rwanda kuza mu gihugu cye ngo zirimbure FDLR burundu ariko ngo ntabyo zakoze.

Iyi ntumwa ya DRC yasubizaga ibyo umwe mu bahagarariye u Rwanda muri UN yari amaze kuvuga by’uko FDLR iri yo ikunze gukururira umutekano muke u Rwanda kandi ko ibikora iturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Uyu mutwe ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Ni kenshi abarwanyi b’uyu mutwe bagabye ibitero mu Rwanda kandi mu minsi ishize hari raporo ya Human Rights Watch yavuze ko aba barwanyi bakorana n’ingabo za DRC mu bikorwa bya gisirikare bigamije kurwanya M23.

DRC kandi imaze igihe ishinja u Rwanda gufaha M23, ibintu Leta y’u Rwanda yahakanye n’ubu igihakana.

Si ingabo za DRC zikorana na FDLR gusa ahubwo n’iz’Umuryango w’Abibumbye ziri muri kiriya gihugu nazo zikingira ikibaba FDLR.

Ku ruhande rwa Amb. Nzongola-Ntalaja, ngo ubutegetsi bw’i Kigali bwitwaza FDLR kugira ngo ingabo zabwo zijye muri kiriya gihugu kuhashaka amabuye y’agaciro, ibirego ariko adatangira ibihamya bifatika.

Amb. Georges Nzongola-Ntalaja avuga ko FDLR u Rwanda twayigize urwitwazo kugira ngo rubone uko ‘rusahura’ imitungo ya DRC.

Imirwano iherutse kwaduka hagati ya M23 n’ingabo za DRC yatumye Kinshasa yongera gushinja u Rwanda kuba inyuma ya ziriya nyeshyamba.

U Rwanda rwo ruvuga rutarebwa n’ibibera muri kiriya gihugu kandi ko abayobozi bacyo ari bo bagomba kubishakira umuti, aho gushinja abaturanyi.

Mu rwego rwo gutanga umuti w’ibyo abona byakorwa ngo ibibazo biri mu Burasirazuba bwa DRC bikemuke, Amb.Nzongola-Ntalaja avuga ko ibikubiye mu masezerano y’i Nairobi aherutse guhuza impande zirebwa n’iki kibazo, byashyirwa mu bikorwa.

Bimwe mu biyakubiyemo bisaba abarwanyi bose bari muri kiriya gihugu gushyira intwaro hasi bakayoboka ibiyakubiyemo.

Amb.Nzongola-Ntalaja yasabye abagize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi gusaba u Rwanda kurekera aho gufasha M23 kandi uyu mutwe ukava ku butaka bwa DRC.

TAGGED:DRCFDLRfeaturedKabarebeM23
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abiga Kaminuza Mu Rwanda Bahawe Amahirwe Yo Guhatanira Kwigira ICT Muri Huawei
Next Article Kagame Muri Mozambique Yabwiye Abacuruzi Iby’Umubano W’u Rwanda N’igihugu Cyabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?