Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gen Kabarebe Yasuye Ingabo Z’u Rwanda Ziri Muri Mozambique
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Gen Kabarebe Yasuye Ingabo Z’u Rwanda Ziri Muri Mozambique

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 June 2023 7:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umujyanama  wihariye wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe yaraye asuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Ni ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo zoherejwe yo gufasha Mozambique kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarazengerejwe n’ibyihebe guhera mu mwaka wa 2017.

Ageze yo yakiriwe na Major Gen Eugene Nkubito uyobora inzego z’umutekano z’u Rwanda zikorera muri kiriya gihugu..

Gen Nkubito yamweretse ishusho y’aho ibikorwa byo kurwanya iterabwoba bigeze, ibyarangije gukorwa n’ibindi bateganya kuzakora mu gihe kiri imbere.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

General Kabarebe yashimye umurimo inzego z’umutekano z’u Rwanda zakoze kandi zigikomeje gukora muri Mozambique, azisaba kudacika intege.

Ingabo z’u Rwanda na Polisi boherejwe muri Mozambique gufasha mu kuhagarura amahoro

Muri Nyakanga 2021 ni bwo u Rwanda rwohereje ku nshuro ya mbere ingabo na polisi kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.

Kuva icyo gihe zafatanyije n’iza Mozambique zirwanya ibyihebe byari byarigaruriye iyo ntara.

Muri iki gihe haratekanye n’abaturage basubiye mu byabo.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aherutse gutangaza ko gukemura ibibazo by’umutekano muri iyi ntara bigeze kuri 80%, aho 20% bisigaye na byo bizakemuka.

- Advertisement -
TAGGED:featuredIngaboKabarebeKagameMozambiquePolisiUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Icyifuzo Cy’Uhagarariye DRC Muri EALA Cyanzwe
Next Article IGP Namuhoranye Yibukije Abapolisi Itegeko Rishya Ribagenga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?