Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gen Kazura Na IGP Munyuza Barangije Urugendo Bari Bamazemo Iminsi Muri Tanzania
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Gen Kazura Na IGP Munyuza Barangije Urugendo Bari Bamazemo Iminsi Muri Tanzania

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 May 2021 3:51 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Dan Munyuza barangije urugendo rw’iminsi itanu bakoreraga muri Tanzania.

Kuri uyu wa Kane tariki 13, Gicurasi, 2021 barangije urugendo rwabo babonana n’Umugaba mukuru w’ingabo za Tanzania Gen Venance Mabeyo ari kumwe n’abandi ba Komiseri bakuru muri Polisi ya Tanzania.

Gen  Kazura na IGP Munyuza bari bamaze yo iminsi mu ruzinduko rugamije ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania iherutse  gutangaza ko aba bayobozi bakomeye mu nzego z’umutekano w’u Rwanda bari muri Tanzania guhera mu mpera z’icyumweru gishize

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CGP Dan Munyuza, ku wa Mbere w’iki Cyumweru gishize yahuye na mugenzi we uyobora Polisi ya Tanzania, Simon Nyakoro Sirro, banagirana ibiganiro.

Ikigamijwe kwari ugushimangira imikoranire isanzwe hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, kuko kuva mu mwaka wa 2012 zasinyanye amasezerano y’imikoranire hagamijwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Icyo gihe IGP Munyuza yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange bafite ubushake bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi.

Yagize ati:  “Guhanahana amakuru, guhuza ibikorwa ku mipaka, guhanahana amahugurwa n’imyitozo, gukorana inama kenshi mu byiciro byose ni bimwe mu bizadufasha gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye dufitanye.”

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibiganiro byahuje IGP Dan Munyuza n’intumwa yari ayoboye ndetse n’abandi bayobozi muri Polisi ya Tanzaniya, IGP Simon Nyakoro Sirro yashimiye umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda kuba yigomwe umwanya we akajya muri Tanzania.

Yavuze ko ibihugu byombi bisangira byinshi harimo no gufatanya kurwanya ibyaha.

Ati “Ibi bihugu byacu bisangira byinshi harimo kurwanya ibyaha, ariko cyane cyane hakenewe imbaraga n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Tugomba gukorera hamwe mu gushimangira umutekano ku mipaka yacu mu rwego rwo kugabanya ibyaha byambukiranya ibihugu byaciyemo.”

Amb w’u Rwanda muri Tanzania Gen Charles Karamba yabasekeje

Kurwanya ibyaha ngo bigomba kugerwaho binyuze mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye asanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzania.

Inzego zombi zemeranyije guhanahana amakuru ku bijyanye n’iterabwoba n’ibindi byaha byambukiranya imipaka, gufatanya kugenzura umutekano wo ku mipaka hagamijwe kugabanya ibibazo byateza umutekano muke no guhanahana abanyabyaha.

Byiyemeje kandi gushyiraho gahunda yo kurwanya ubutagondwa no gushyiraho ikigo gifasha abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba n’ibindi byaha.

TAGGED:featuredIngaboKazuraMunyuzaPolisiRDFRwandaTanzania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inzu Ya Eliezer Niyitegeka Wamaze Abatutsi Bo Ku Kibuye Iri Hafi Guhirima
Next Article Kagame Yifurije Abayisilamu Ilayidi Nziza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

You Might Also Like

Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Umutekano

Gasabo: Bafungiwe Kwangiza Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?