Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 August 2025 1:44 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu y’ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Uburengerazuba Maj. Gen Nkubito Eugène yabwiye abatuye Rubavu ko badakwiriye guterwa ubwoba n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze imyaka myinshi uhigira gutera u Rwanda.

Ngo ibyo uruhira ni nk’ikirondwe cyumiye ku ruhu rw’inka yarariwe kera.

Ubusanzwe FDLR ni umutwe washinzwe n’abarimo ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ukaba ukorera muri DRC

Inshuro nyinshi wagerageje kugaba ibitero mu Rwanda kandi uhora uhigira gufata igihugu nyuma y’aho Perezida Tshisekedi avuze ko azarasa i Kigali bitamusabye kwambuka umupaka.

Gen Nkubito yabwiye abaturage bo mu Mirenge ya Cyanzarwe na Rubavu ihana imbibi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ku wa 21 Kanama 2025 bakwiye kudakuka umutima.

Ati:“Umuntu yitwa impunzi hari ibyo yahunze, uyu munsi mu gihugu cyacu wahunga iki? Amashanyarazi, imihanda, amazi meza, amashuri twubaka na Girinka? Ingabo z’Igihugu na Polisi ba bana namwe babaha umutekano, uriya wahunze rero ntacyo wamukorera uretse kumusengera kuko yarayobye. Ntabwo ndabasha kwiyumvisha ukuntu haba hakiri umuntu utekereza kujya muri Wazalendo, FDLR abantu babaye nk’ikirondwe cyumiye ku ruhu rw’inka yariwe kera.”

Yunzemo ati: “Abo bana banyu bagiye hakurya muri Wazalendo na FDLR bajyanwe nande? Ibyo bintu ntabwo ari byo ahubwo ndabasaba kubwira abakiri mu mashyamba bitahire baze twubake igihugu niba bagikunda.”

Yibukije abaturage kwirinda ibihuha by’abantu babayobya, cyane cyane abaturiye umupaka.

Ati: “Mwebwe muri hano ku mupaka, umuntu ashobora guhagarara hariya hakurya atambutse umupaka, akakubwira ngo FDLR yabonye ubufasha ejo bundi tugiye kuza, ndetse no guhinga mube muretse. Icyo ni igihuha kiba kije kikagutesha gahunda, abo bose bazana ibihuha.”

Yanenze ko Gen. Ntawunguka Pacifique alias Omega akihishahisha mu mashyamba ya Congo, avuga ko ahubwo akwiriye gutahuka mu Rwanda nk’uko abana be babimusabye kenshi.

TAGGED:FDLRfeaturedGeneralIgihuguIngaboNkubito
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR
Next Article Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?