Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu y’ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Uburengerazuba Maj. Gen Nkubito Eugène yabwiye abatuye Rubavu ko badakwiriye guterwa ubwoba n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze imyaka myinshi uhigira gutera u Rwanda.
Ngo ibyo uruhira ni nk’ikirondwe cyumiye ku ruhu rw’inka yarariwe kera.
Ubusanzwe FDLR ni umutwe washinzwe n’abarimo ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ukaba ukorera muri DRC
Inshuro nyinshi wagerageje kugaba ibitero mu Rwanda kandi uhora uhigira gufata igihugu nyuma y’aho Perezida Tshisekedi avuze ko azarasa i Kigali bitamusabye kwambuka umupaka.
Gen Nkubito yabwiye abaturage bo mu Mirenge ya Cyanzarwe na Rubavu ihana imbibi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ku wa 21 Kanama 2025 bakwiye kudakuka umutima.
Ati:“Umuntu yitwa impunzi hari ibyo yahunze, uyu munsi mu gihugu cyacu wahunga iki? Amashanyarazi, imihanda, amazi meza, amashuri twubaka na Girinka? Ingabo z’Igihugu na Polisi ba bana namwe babaha umutekano, uriya wahunze rero ntacyo wamukorera uretse kumusengera kuko yarayobye. Ntabwo ndabasha kwiyumvisha ukuntu haba hakiri umuntu utekereza kujya muri Wazalendo, FDLR abantu babaye nk’ikirondwe cyumiye ku ruhu rw’inka yariwe kera.”
Yunzemo ati: “Abo bana banyu bagiye hakurya muri Wazalendo na FDLR bajyanwe nande? Ibyo bintu ntabwo ari byo ahubwo ndabasaba kubwira abakiri mu mashyamba bitahire baze twubake igihugu niba bagikunda.”
Yibukije abaturage kwirinda ibihuha by’abantu babayobya, cyane cyane abaturiye umupaka.
Ati: “Mwebwe muri hano ku mupaka, umuntu ashobora guhagarara hariya hakurya atambutse umupaka, akakubwira ngo FDLR yabonye ubufasha ejo bundi tugiye kuza, ndetse no guhinga mube muretse. Icyo ni igihuha kiba kije kikagutesha gahunda, abo bose bazana ibihuha.”
Yanenze ko Gen. Ntawunguka Pacifique alias Omega akihishahisha mu mashyamba ya Congo, avuga ko ahubwo akwiriye gutahuka mu Rwanda nk’uko abana be babimusabye kenshi.