Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gicumbi: Bavuga Ko Bahabwa Amazi Ari Uko Basuwe N’Abayobozi Bakuru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Gicumbi: Bavuga Ko Bahabwa Amazi Ari Uko Basuwe N’Abayobozi Bakuru

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 January 2025 12:57 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abaturage bavuga ko barekurirwa amazi ari uko bari busurwe n'abayobozi bakuru!
SHARE

Hari abatuye Umurenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi bavuga ko bamaze igihe batagira amazi meza kandi bafite amavomo. Banenga ko abashinzwe  amazi bayabaha ari uko hari abayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu bari bubasure.

Ubwo bagenzi bacu ba UMUSEKE baganiraga nabo, umwe muri bo witwa Ngendahimana yagize ati: “Twe twarumiwe! Ubu tumaze ukwezi kurenga tutagira amazi hano ku ivomo twubakiwe kandi gukoresha amazi mabi biteza indwara harimo n’inzoka abana bacu bakunda kurwara”.

Undi witwa Nyiraneza anenga ko bubakiwe amavomo ariko akaba adaherukamo amazi.

Avuga ko amatiyo ‘yumye’.

Anenga ko babarekurira amazi ari uko bari busurwe n’abashyitsi bakuru.

Ati: “Dufite ivomo mu Kagari ka Murehe ariko amatiyo yarumye kubera kutabona amazi, no mu tundi tugari twegeranye barahebye ariko iyo dufite abashyitsi bakuru dutangazwa no kubona bayatwoherereje!”

Anenga ko babaha amazi bari busurwe n’abakomeye kandi bo baba bakeneye amazi ahoraho ngo bite ku isuku yabo, iy’abana n’iy’ibikoresho byo mu rugo.

Gitifu wa Giti witwa Bangirana Jean Marie Vianney yemera ko hari ahantu amazi atagera, ariko akavuga ko muri rusange uyu Murenge ufite amazi.

Ati: ” Ikibazo cy’ amazi hano twaracyumvise. Hari igihe amara iminsi ibiri cyangwa itatu adahari, gusa twegereye rwiyemezamirimo turamuvugisha ariko nawe yavuze ko agiye kubikurikirana. Abaturage byo bacyeneye amazi meza natwe turakomeza ubufatanye dushakire hamwe igisubizo “.

N’ubwo ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko hashira iminsi itatu, abaturage bahaturiye bashimangira ko ukwezi kwose gushira batarayabona.

Ibura ry’amazi rivugwa henshi mu mirenge igize Akarere ka Gicumbi, abayituye bagasaba urwego rushinzwe amazi isuku n’isukura(WASAC) kubikemura.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwo buvuga ibihabanye n’ibyo abaturage bavuga kuko kuri bwo amazi meza aboneka ku kigereranyo cya 94%.

Akarere ka Gicumbi kagizwe n’imirenge 21, kakaba aka mbere gafite imirenge myinshi mu Rwanda.

Ni kamwe mu Turere dutanu tulugize Intara y’Amajyaruguru.

Kari ku buso bwa km2 829. Mu Majyaruguru gahana imbibi n’Akarere ka Burera n’igihugu cya Uganda.

Mu Burasirazuba hari Uturere twa Nyagatare na Gatsibo, mu Majyepfo yako hari Akarere ka Gasaho n’agace gato ka Rwamagana ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi.

Iburengerazuba gahana urubibi n’Akarere ka Rulindo.

Gatuwe n’abaturage 442.502 nk’uko imibare iheruka y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, NISR, ibigaragaza.

TAGGED:AmavomoAmazifeaturedGicumbiGitifuKigali
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC Ivuga Ko Yafashe Abarwanyi Bane Ba M23 Batorejwe Muri Uganda
Next Article Israel Irateganya Gutera Iran Byeruye 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?