Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gicumbi: Yakubise Ikibando Uwamusambanyirizaga Umugore Aramwica
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gicumbi: Yakubise Ikibando Uwamusambanyirizaga Umugore Aramwica

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 August 2022 3:39 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’umugabo wasanze hari undi mugabo uri kumusambanyiriza umugore amukubita ikibando aramwica.

Uvugwaho ubu bwicanyi ni umugabo ukiri muto( afite imyaka 26) witwa Valens Ntabanganyimana akaba yishe uwitwa Uwitonze Jean de Dieu w’imyaka 36.

IGIHE yanditse ko byabereye ahitwa Karambo muri Karere ka Nyamiyaga muri Gicumbi.

Yamukubise ikibando mu mutwe aramukomeretsa bikomeye, abamujyanye kwa muganga bamugezayo yanogonotse.

Gitifu w’Umurenge wa Nyamiyaga witwa Claudien Kalisa nawe yemeje aya makuru.

Ubu bwicanyi ngo bwabereye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Nyamiyaga

Yakebuye abaturage, ababwira ko kwihanira bitemewe ahubwo ko uwahemukiwe aba agomba kubibwira inzego zibishinzwe zigakurikirana ukekwaho icyo cyaha.

Ati : « Yamukubise nka saa tatu z’ijoro bamujyana kwa muganga, bamugejeje ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga nka saa tanu ariko yagezeyo umwuka wamushizemo. »

Avuga ko amakuru yumvise ari uko bapfuye ubusambanyi.

Uvugwaho buriya bwicanyi yafashwe ashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Rutare.

Iperereza kuri ubu bwicanyi ngo bwatangiye.

Kalisa yasabye  abaturage kwifata bakirinda ubusambanyi buganisha no gusenya ingo z’abandi.

Yihanije n’abihanira basanze umuntu ari kubangiriza kuko ngo hari inzego zishinzwe gukemura amakimbirane mu baturage.

Abaturage babwiye itangazamakuru ko uwakubiswe akicwa yari  yaratandukanye n’abagore benshi.

N’ubu ngo yari asanzwe afite undi mugore.

TAGGED:featuredGicumbiGitifuIkibandoUmugoreUmuturage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubucuruzi Mpuzamahanga Bwahungabanyijwe N’Umwuka W’Intambara Hagati Y’u Bushinwa Na Taiwan
Next Article Inyubako Z’Ikicaro Cya Polisi Ku Rwego Rw’Umujyi Wa Kigali Zigiye Gusenywa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?