Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gisagara: Bafashwe bagiye gusengera mu ishyamba nta gapfukamunwa kandi begeranye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gisagara: Bafashwe bagiye gusengera mu ishyamba nta gapfukamunwa kandi begeranye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 November 2020 3:41 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 ugushyingo Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gishubi mu Kagari ka Nyakibungo bafashe abantu 42 barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Bafatiwe mu ishyamba rya Leta basenga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kw’aba baturage byaturutse ku makuru yatanzwe n’abandi baturage batuye mu Kagari ka Banga aho byabereye.

Ati “Abaturage baturiye ririya shyamba nibo batubwiye ko hari abantu. Guhera mu ntangiriro z’ukwezi z’Ukwakira, buri wa kane bagendaga rwihishwa bakajya gusengera muri iryo shyamba baturutse ahantu hatandukanye. Tukimara guhabwa ayo makuru twahise dufatanya n’izindi nzego zifasha abaturage kwicungira umutekano zikorera muri uwo murenge turabafata.”

SP Kanamugire yavuze ko benshi mu bafashwe ari abayoboke bo mu itorero rya ADEPR baturuka mu Karere ka Gisagara mu mirenge ya Gishubi, Mamba na Muganza.

Ati “Muri aba bantu twafashe hari harimo abagore 28, abagabo 9 n’abana 5. Barindwi baturutse mu Murenge wa Gishubi, batatu ni abo mu Murenge wa Mamba mu gihe 32 ari abo mu Murenge wa Muganza; muri aba bose bafashwe batatu gusa nibo bo mu idini Gatorika abandi basigaye bakaba ari abo mu itorero rya ADEPR.”

Avuga ko aba bantu uko ari 42 bari begeranye cyane babyigana, kandi nta dupfukamunwa benshi muri bo bari bambaye.

Bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze barigishwa banacibwa amande hakurikijwe amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abafashwe n’abandi baturage muri rusange kugendana na gahunda za Leta zashyizweho hagamije kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19 kandi bakirinda gusengera ahantu hatemewe.

SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru y’aba barenze ku mabwiriza anibutsa ko icyorezo ntaho cyagiye

Ivomo: RNP

Taarifa Rwanda

 

TAGGED:AgapfukamunwaAmandefeaturedGisagaraPolisiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article APR yatsinze Gor Mahia 2-1
Next Article L.Mushikiwabo yatangije ikigega gifasha abagore batishoboye bo muri Francophonie
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Ebola Yagarutse Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Musanze: Polisi Yafunze Ahengerwaga Inzoga Yitwa Karigazoke

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?