Umugabo witwa Jerôme Tumusifu yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gukubita uwitwa Etienne Musabyemahoro w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu. Abamuzi babwiye Taarifa ko asanzwe ari umunyamahoro.
Itangazo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwacishije kuri Twitter rivuga ko Tumusifu afunzwe akurikiranyweho ‘icyaha cyo gukubita Musabyemahoro Etienne w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu.’
Uyu mwana ngo yakubitiwe mu Mudugudu wa Kanto II, Akagari ka Saga, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara hakaba hari kuri Noheli, tariki 25/12/2020.
Nyuma y’iminsi ibiri yaje gupfa, bikaba bikekwa ko urupfu rwe rufitanye isano no gukubitwa.
Iperereza ryaratangiye kugira ngo hamenyekane impamvu yateye urupfu bityo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Amakuru twahawe n’Ubugenzacyaha avuga ko gitifu Tumusifu mu ibazwa ry’ibanze ‘yemeye ko yakubise uriya mwana ariko bidakomeye.’
Yabubwiye ko yamukubise mu nda no mu mugongo.
Hari umwe mu bayobozi b’i Gisagara uzi imico ya Tumusifu…
Umuyobozi w’umwe mu mirenge y’Akarere ka Gisagara utashatse ko tumutangaza amazina avuga ko Jerôme Tumusifu asanzwe ari umugabo w’imico myiza.
Yatubwiye ko Tumusifu amaze imyaka itanu ayobora Umurenge wa Mukindo kandi ko ari umugabo w’imico myiza, uzi gushyira abaturage ku murongo bakagera ku mihigo bihaye.
Yagize ati: “ Amaze nk’imyaka itanu, mu by’ukuri ari kurangiza iyi manda. Ni umuntu w’imico myiza kandi asanzwe ari umunyamahoro, ibyamubayeho byadutunguye.”
Jerôme Tumusifu afite umugore n’abana batatu nk’uko amakuru twahawe n’ab’i Gisagara abyemeza.
N’ubwo uyu muyobozi avuga ko mugenzi we yari asanzwe agira imico myiza, iby’uko yakoze cyangwa atakoze icyaha akekwaho bireba inzego z’ubutabera.
Uwo mu burenganzira bwa muntu ati: ‘Gitifu bazamuhane bihanukiriye’
Evariste Murwanashyaka usanzwe ari umuyobozi muri CLADHO akaba ashinzwe no kwita ku burenganzira bw’abana by’umwihariko yabwiye Taarifa ko ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha bigomba gukora akazi kabwo, gitifu Tumusifu yahamwa n’ibyo bamushinja ‘agahanwa.’
Ati: “ Ndemera ko ibintu bikiri mu iperereza ariko nanone uriya muyobozi agomba kuzahanwa bifatika kuko sinumva ukuntu umuyobozi ahohotera uwo ashinzwe kurinda kugeza ubwo apfuye.”
Umunyamategeko witwa Me Bugingo Spencer avuga ko iyo umuntu akubise undi bikamuviramo urupfu ubwabyo ahanwa nk’uwishe undi wese.
Iby’uko yabikoze yabigambiriye cyangwa atabigambiriye bisuzumwa n’umucamanza nyuma yo kumva ubushinjacyaha(ibimenyetso butanga bihamya umugambi wo kwica) n’ubwunganizi( ibimenyetso butanga byerekana ko nta mugambi wo kwica).
Kuba ukurikiranyweho kiriya cyaha ari umuyobozi byatumye Me Bugingo atubwira ko byamugora kuvuga ko nta mugambi kuko n’ubundi nta muyobozi wemerewe gukubita uwo ayobora.
Ibya ba gitifu bahohotera abo bashinzwe kuyobora birasanzwe…
Usubije amaso inyuma usanga nta karere katarimo gitifu(w’Umurenge cyangwa w’Akagari) wahohoteye umuturage mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Hari benshi muribo bakurikiranywe n’Ubugenzacyaha ku byaha bashinjwaga n’abaturage bikamenyakana binyuze mu itangazamakuru.
Uwabaye agahebuzo muri bose ni uwitwa Sebashotsi Gasasira Jean Paul wayoboraga Umurenge wa Cyuve muri Musanze, uherutse gusabirwa gufungwa imyaka 15 kubera gukubita no gukomeretsa umugore amwicaje muri kaburimbo abandi baturage bareba.
Hari ingero nke twahisemo za ba gitifu bagiye kurangiza manda banduranyije n’abaturage:
Musanze:
Sebashotsi Gasasira Jean Paul wahoze yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve. We na bagenzi be barimo ba DASSO bamaze igihe mu nkiko baregwa gukubita no gukomeretsa abaturage, Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa imyaka 15 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 5 Frw kuri buri umwe.
Bugesera:
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru witwa Fred Rurangirwa yigeze kuvugwaho kudakurikirana umucuruzi witwa Aphrodis Majyambere wavugwaho gukubita ‘judo’ uwitwa Papias Rubayiza akagusha agatwe k’inyuma bikamuviramo urupfu.
Musanze:
Muri Nzeri, 2020 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Bwana Aimable Nsengimana yavuzwe ho uruhare mu ikomereka ry’umusekirite witwa Fidel, bidatinze RIB yamutaye muri yombi.
Kicukiro:
Umwaka ushize(2019) uwahoze ari Gitifu w’Umurenge wa Niboye witwa Jean Marie Vianney Havugarurema yafashwe amashusho ahohotera Umunyamakuru witwa Richard Ruhumuriza, nyuma Gitifu aza kwegura kubera igitutu.
Huye:
Hari umugabo witwa Pascal Bucyanayandi wo mu Kagari ka Mwulire mu murenge wa Mbazi muri Huye tariki 03 Gicurasi, 2020 yabwiye kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari atuyemo witwa Marie Goretti Mukamazera yamwatse amande y’uko yatemye igiti cy’ishyamba rya Leta undi atinze kuyamuha amuteza ‘abo yise inkeragutabara’ zirara irondo ziramukubita.
Nyaruguru:
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamirama mu murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru yigeze gufungwa na Polisi imukurikiranyeho gukubita umukerucu w’imyaka 95 n’abakobwa be babiri.
Karongi:
RIB yigeze gufunga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashari na DASSO ibakekaho gukubita umuturage bakamumena ubugabo.
Manda zabo zigeze ku musozo, abandi bazazana iyihe mico?
Manda z’abayobozi b’Inzego z’ibanze igiye kurangira. Abaturage baganirije Taarifa basaba Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kuzakaza ingamba zo guhana abayobozi bahohotera abo bashinzwe kuko bihesha isura mbi ubuyobozi muri rusange.
Uwitwa Kayitare wo mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera ati: “ Iyo umuturage ahohotewe na Gitifu w’Akagari ashobora kubabara akabona ko nta wundi wamurengera bityo akumva yanze ubuyobozi. Rwose abazatuyobora mu yindi manda bazajye batwubaha kandi bibuke ko bahagarariye Perezida Kagame mu cyaro aho dutuye.”
Barakagwira wo mu karere ka Rutsiro mu Murenge wa Nyabirasi avuga ko abaturage bafite gitifu ubumva barushaho gufasha ubuyobozi kugera ku iterambere kandi bigateza imbere aho batuye nawe akabyungukiramo.