Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gitifu Wanugwanugwaga Kurya Amafaranga Y’Abaturage Yasezeye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Gitifu Wanugwanugwaga Kurya Amafaranga Y’Abaturage Yasezeye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 May 2024 8:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uvugwa muri iyi nkuru ni uwari usnazwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rurangazi, Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza wavugwaga kurya amafaranga abaturage bamuhaye nka mutuelle.

Yasezeye ku mirimo ku wa 15, Gicurasi, 2024 ku mpamvu uyu mugabo witwa Jean Bosco Murangwa avuga ko ari bwite.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme uyobora Akarere ka Nyanza avuga ko yabonye ibaruwa y’uwo muyobozi ariko atarasubizwa.

Yagize ati: “Yego yasabye guhagarika akazi igihe kitazwi gusa ibaruwa twayibonye ejo n’ubwo tutaramusubiza”.

Mbere y’uko uvugwa muri ubwo buhemu( ntarabihamwa n’inkiko) ajya kuyobora Akagari ka Rurangazi muri Nyagisozi yayoboraga Akagari ka Karama mu Murenge wa Cyabakamyi, aho akaba ari ho bikekwa ko yaba yaraririye amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ya mutuelle de santé.

Mu Kagari Rurangazi niho uwo muyobozi yayoboraga.

Nyuma y’aho bivugiwe,  Meya Ntazinda yamwandikiye ibaruwa amusaba ibisobanuro kuri ayo makuru, undi arayisubiza ariko ubuyobozi ntibwanyurwa, bunamusaba kwitaba akanama gashinzwe ikinyabupfura.

Ntibyarangiriye aho ahubwo yakomeje gukorwaho iperereza.

Uvugwaho iyi dosiye yakomeje kuba aho ariko afite impungenge ko yazatabwa muri yombi kubera ko ibyo yakekwagaho bishibora kuba bigize icyaha nshinjabyaha.

Meya Ntazinda yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ati: “ Twaza gukurikirana tukamenya neza uko bimeze gusa umuyobozi uriye amafaranga y’abaturage nabyo ni icyaha. Ariko si njye ugenza ibyaha gusa nshinzwe kureba amakosa akorwa n’abayobozi b’aho nshinzwe,  gusa iyo umuntu asezeye aba agomba gutegereza agasubizwa kuri ubwo bwegure bwe ko ashobora no kudasubizwa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme

Isezera rye akarere ka Nyanza karamutse karyemeje si we wa mbere waba usezeye ari umuyobozi mu karere .

Mu myaka itanu ishize, abanyamabanga nshingwabikorwa b’Akagari barenga umunani bamaze gusezera ku mpamvu bita ko ari izabo bwite.

Turacyashakisha uko twavugana na Murangwa Jean Bosco uvugwa mu kurya amafaranga y’abaturage kugira ngo agire icyo abivugaho.

TAGGED:ErasmeGitifuMutuelleNtazindaNyanza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibishoboka Ahandi No Muri Afurika Byakunda- Kagame
Next Article Bugesera: Ingimbi Iravugwaho Kwica Umusaza N’Umukecuru Bamureze Akiri Umwana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rayon Yahagaritse Umutoza Mukuru Bari Bamaze Iminsi Muri Rwaserera

Kagame Yaganiriye N’Abayobora Ikigo Nyafurika Cy’Imiti

Nick Ngendahayo Ari Gutegura Igitaramo Kirangiza Umwaka Kizabera I Kigali 

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

RDF na Polisi Bari Guha Abatuye Sudani Y’Epfo Uburyo Bwo Kwirinda Malaria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?