Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gitifu Yakoze Impanuka Ihitana Umwana Muto
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gitifu Yakoze Impanuka Ihitana Umwana Muto

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 December 2023 11:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama wo mu Karere ka Ngoma, Mapendo Gilbert, yakoze impanuka ihitana umwana w’imyaka itandatu abana icyenda barakomereka.

Birakekwa ko yari yasinze.

Abo banyeshuri bigaga ku bigo bya GS Nyagasambu na E.M.L.R Christians School, n’umugenzi umwe, bagenderaga iruhande rw’umuhanda mu nzira y’abanyamaguru.

Uwitabye Imana yitwa Umukundwa Brenda Kell w’imyaka itandatu.

Abakomeretse ni Uwodukunda Daria w’imyaka 16 , Birahamye Pacifique w’imyaka 18, Iduhoze Ingabire Josianne w’imyaka 12, Cyubahiro Frank w’imyaka 7, Umukundwa Liliane w’imyaka 7, Gisubizo Frank w’imyaka 17, Iranzi Era w’imyaka 5, Niyomwungeri Prince w’imyaka 10 , na Nyiransabimana Denyse w’imyaka 18.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri taliki ya 5, Ukuboza 2023 mu Mudugudu wa Gasiza, Akagari ka Bisenga, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo.

Gitifu Mapendo Gilbert yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Jeep Toyota RAV4 RAC777E, yavaga i Kigali yerekeza i Rwamagana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko iriya mpanuka ishobora Kuba yatewe n’ubusinzi bw’uwari utwaye ikinyabiziga

Ati “Guta umuhanda, akagonga abantu, hashobora kuba harimo n’ubusinzi.”

ACP Rutikanga Boniface yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ati “Ubuzima bw’abantu burahenze kandi buranababaza. Iyo umuntu abuze ubuzima, iyo amugaye birababaza. Ni byiza ko hari imyanzuro tugomba gufata. Gutwara ikinyabiziga kitaringaniye, ku muvuduko, umuntu yanyweye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge, kugenda utubahiriza amategeko. Twongera kubasaba kubahiriza amategeko y’umuhanda”

Umurambo wa nyakwigendera wabanje kujyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyagasambu, mu gihe wari utegerejwe mu buruhukiro.

Abakomeretse bajyanywe ku bitaro bituriye ahabereye Impanuka.

Gitifu Mapendo Gilbert afungiye kuri sistasiyo ya Polisi ya Rusororo.

TAGGED:ImpanukaPolisi Ubusinzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyagatare: Bafunzwe Bazira Kunyereza Amata Afite Agaciro Ka Miliyoni Frw 160
Next Article Undi Munyeshuri Wa Kaminuza Y’u Rwanda Aravugwaho Gukuramo Inda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?