Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri iki Cyumweru mu Mujyi wa Goma humvikanye amasasu yavuze nyuma y’ubwumvikane buke hagati y’ingaboza DRC n’abarwanyi bagize urubyiruko rwa Wazalendo bari basanzwe bakorana.
Intandaro y’ubwo bwumvikane buke ntiramenyekana gusa abaturage bavuga ko kuriya kurasana kwaguyemo abantu batanu, batatu bo ku ruhande rwa Wazalendo n’abasirikare babiri b’ingabo za DRC.
Iyi mirwano yabereye ahitwa ‘Lac Vert’ mu mujyi wa Goma.
Itangazamakuru ryo muri Congo rivuga ko hari abandi bakomerekeye muri iyo mirwano.
Dedesi Mitima uyobora agace imirwano yabereyemo niwe watangaje iby’urupfu rw’abo bantu.
Abatuye Goma barushijeho gukuka umutima nyuma yo kumva urusaku rw’ayo masasu.
Ubuyobozi bw’ingabo za DRC ntacyo buratangaza kuri iyo mirwano.