Green Amayaga Igiye Kongerwamo Ishoramari

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Mu myaka itanu, mu mushinga Green Amayaga hazongeramo ishoramari rya Miliyoni $ 9

Mu myaka itanu, mu mushinga Green Amayaga hazongeramo ishoramari rya Miliyoni $ 9. Bizakorwa mu rwego rwo kurushaho gutuma igice cy’Amayaga gitohagira, nticyumagare nk’uko byigeze kukiranga.

Bizaba biri mu mushinga wo kubungabunaga umuhora bita Nyungwe-Ruhango.

Uwo mushinga kandi usanzwe ukorera muri Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara, kuri iyi nshuro ukazagurirwa mu mirenge umunani yo muri Nyamagabe, ibiri yo muri Nyanza n’indi ibiri yo muri Ruhango.

Aho hazasazurwa amashyamba, haterwe ibiti bivangwa n’imyaka, ibyera imbuto hatunganywe n’amaterasi y’indinganire n’amaterasi yikora ari kuri hegitari 8,931.

Hazatunganywa kand igishanga cy’umugezi wa Mwogo n’icya Rukarara.

Mutabaruka Jean wo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza avuga ko bishimiye ko igishanga cy’imigezi ya Mwogo na Rukarara kizatunganywa kuko bizarinda ko bakomeza kwangirizwa n’umwuzure ukunze kukigaragaramo.

Ni igihombo baterwa n’uko ayo mazi asenya ibintu baba barashoyemo menshi.

Ati: “Twashoraga amafaranga menshi mu buhinzi, ariko umusaruro ugatwarwa n’amwuzure.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyamagabe, Habimana Thaddée, avuga ko Nyamagabe ari Akarere k’imisozi miremire kandi gafite imigezi ikunze kuzura, igateza imyuzure.

Atanga urugero rwa Mwogo na Rukarara.

Ati: “Umugezi wa Mwogo  n’uwa Rukarara uruzura, ugatwara imyaka y’abahinzi bashoyemo amafaranga menshi, n’ubwunganizi Leta iba yabahaye bagahura n’igihombo gikomeye.”

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, atangaza ko kwagura uyu mushinga bizafasha mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, bubakiye ku bimaze gukorwa mu mirenge 20 umushinga usanzwe ukoreramo.

Ati: “Uyu mushinga ugiye gukorera mu mirenge umuunani yo mu Karere ka Nyamagabe, Nyanza na Ruhango, kandi hazakoreshwa ingengo y’imari ingana na Miliyoni $ 9 .”

Muri wo kandi, abatuye muri iyo mirenge umunani bazahabwa amatungo.

Amafaranga azashorwa mu mushinga wa Green Amayaga muri iki cyiciro azongerwaho n’aya Leta y’u Rwanda, n’ibikorwa bitabarwa mu gaciro k’amafaranga birimo imiyoborere myiza n’icyizere abafatanyabikorwa bagirira igihugu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *