Taliki 07, Mata, 2022, ubwo hatangiraga Icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Mudugudu wa Indakemwa, Akagari ka Nyakabanda mu Karere ka Kicukiro haturikiye grenade. Iperereza ryahise ritangira, ibyavuyemo bikerekana ko iriya gerenade itatewe n’umuntu runaka.
Iperereza ryerekana ko iriya grenade yari imaze igihe ahantu harunze ibikoresho by’ubwubatsi.
Abantu babajijwe mu gihe cy’iperereza ry’ibanze barimo n’abatuye muri iriya nzu bavuze ko iriya gerenade abana bayifashe batazi ko ari igiturika.
Ibikoresho by’ubwubatsi byahashyizwe bari gusana inzu.
Ibyavuye mu iperereza ry’ibanze rero byerekana ko mbere y’uko iriya grenade iturika, abana bayifashe bayikuye muri ibyo byuma byasagutse basana iriya nzu, batangira kuyikinisha bayitiranyije n’igikinisho.
Yaje guturika ikomeretsa umwana umwe.
Uwakomeretse yajyanywe kwa muganga kugira ngo avurwe.
Ibyavuye mu iperereza ry’ibanze bivuguruza ibyanditswe na bimwe mu binyamakuru, kuko ryo rigaragaza ko iriya grenade itatewe n’umuntu, nta nubwo yarigamije gukomeretsa.
Icyakora, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha ,RIB, Dr Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko iperereza kuri iki kibazo rigikomeje.