Gufunga Ibyambu Bya Irani Biri Hafi

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Donald Trump yavuze ko gufunga ibyambu bya Irani bikozwe na Amerika bitangira kuri uyu wa Mbere saa yine z’ijoro 10:00 ku isaha mpuzamahanga.

Ibiro by’ingabo za Amerika bihuza ibikorwa byitwa US Central Command bivuga ko bitazabangamira ubwato bunyura mu muhora wa Hormuz bujya cyangwa buva mu bindi bihugu.

Aho ibintu bihindukiye nyuma yo kutumvikana hagati ya Amerika na Irani mu biganiro byabereye muri Pakistan mu Cyumweru gishize, ibiciro bya peteroli byazamutse birenga $100 ku kagunguru.

Uruhande rwa Irani, binyuze kuri Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, rwavuze ko igihugu kitazigera “gikurwa umutima n’iterabwoba,” kandi ingabo zigize umutwe wihariye w’ingabo za Irani witwa Islamic Revolutionary Guard Corps uvuga ko ubwato bwa gisirikare buzegera uriya muhora buzahanwa “mu buryo bukomeye.”

Umunyamakuru wa BBC uri muri Irani akurikirana iby’iriya ntambara yanditse ko niba ibivugwa n’impande zihanganye bibaye impamo, ibintu biri buzambe.

Mu gihe ibintu ari uko bimeze, Papa Lewo XIV yagize icyo avuga ku bimunengwa na Trump, avuga ko “ntabyo yajyaho impaka nawe ku bireba intambara ye na Irani, akabivuga mu gihe Trump yari yavuze ko Papa “abangamira cyane politiki mpuzamahanga z’igihugu cye.”

Ibiganiro by’amahoro byabaye mu mpera z’icyumweru gishize hagati ya Amerika na Irani byarangiye nta masezerano agezweho — Trump avuga ko byananiranye kuko Irani yanze “kureka gahunda zayo za nukiliyeri”.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Irani we ashinja Amerika “guhindura ibyo isaba buri kanya”.

Mu Biro bya Trump akazi kababanye kenshi…

Abanyamakuru bari mu Biro bya Perezida Donald Trump bavuga ko abakozi b’aho bagize akazi kenshi karuta uko byari bisanzwe.

Ngo hari urujya n’uruza rudasanzwe muri iki gitondo mbere y’uko igihe ntarengwa Donald Trump yagennye cya saa 10:00 cyo gufunga ibyambu bya Irani kigera.

Mu muhanda wegereye aho abanyamakuru bakorera, abanyamakuru — barimo benshi bo mu bitangazamakuru byo mu Burasirazuba bwo Hagati — batangiye gutambutsa amakuru y’imbonankubone kuva mu gitondo kare kuri uyu wa Mbere.

Uko ibintu bihagaze ubu, Ibiro bye bivuga ko Perezida Trump atari bugaragare mu ruhame cyangwa imbere ya cameras z’abanyamakuru.

Gahunda ye igaragaza ko ibikorwa bye byose uyu munsi bifunze, harimo n’ifunguro rya nimugoroba yari bugirane na Willem-Alexander n’Umwamikazi Máxima.

Haracyari ibibazo byinshi bitarabonerwa ibisubizo ku buryo uku gufunga ibyambu kuzashyirwa mu bikorwa, icyo bizasobanura mu gihe kiri imbere, n’icyo ubuyobozi bwa Trump bugamije kugeraho.

Nk’uko Ibiro US Central Command bibivuga, gufunga ibyambu kuzakorwa “nta kubogama,” ku bwato bwose bwinjira cyangwa busohoka mu byambu bya Irani n’imiyoboro yayo y’amazi.

Muri Amerika imbere, ibi bishobora guteza Trump ikibazo.

Ibiciro bya peteroli byongeye kurenga $ 100 ku kagunguru kandi niba bikomeje kuba hejuru igihe kirekire, bishobora gutuma abaturage ba Amerika barakara, cyane ko benshi bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro kandi intambara yo muri Irani bakaba batarayishimiye muri rusange.

Ku ruhande rwa gisirikare, ubwato bw’intambara bwa Amerika bwagaragaye hafi y’Ikigobe cya Perise.

Ishami rya BBC rishinzwe kugenzura utuntu n’utundi bita ‘BBC Verify’ ryakoresheje amashusho y’ibyogajuru rigenzura aho ubwato bw’intambara bwa Amerika buri mu Burasirazuba bwo Hagati, nyuma y’uko Donald Trump atangarije ibyo kubuza ubwato kujya cyangwa kuva ku muhora wa Irani wa Hormuz.

Amashusho yo ku wa Gatandatu agaragaza ubwato bw’indege bwitwa USS Abraham Lincoln buri ku ruhande rw’Uburasirazuba bw’Ikigobe cya Oman, hafi kilometero 200 mu Majyepfo y’inkombe za Irani.

Ubu ni bwo bwa mbere ubu bwato karundura bwegereye cyane ako gace kuva intambara yatangira mu kwezi n’iminsi mike bishize.

Hari n’ubundi bubiri bw’intambara bwagaragaye hafi aho, bufite imiterere n’ingano bihuye n’ubwato bwa Amerika butwara misiles ziyoborerwa ku ikoranabuhanga.

Birashoboka ko ayo ari mu itsinda ry’ubwato buherekeza ubwato bunini bwitwa Lincoln, ariko ‘ntibiramenyana neza’ ubwo ari bwo.

Ifoto: BBC

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *