Connect with us

Mu Rwanda

Guinea Yatashye Ambasade Yayo i Kigali

Published

on

Yisangize abandi

Taliki 15, Ukwakira, 2023 nibwo ibendera rya Guinea ryazamuwe bwa mbere muri Ambasade yayo i Kigali.

Byari umunezero utangaje ku Cyumweru, ubwo intumwa za Guinea zazamuraga ibendera ry’igihugu cyabo muri Ambasade nshya i Kigali.

Iyi Ambasade iba muri Kacyiru mu gice kireba ku bitaro vbya Faysal

Umubano hagati ya Guinea n’u Rwanda uherutse kongerwamo ikibatsi n’uruzinduko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakoreye i Conakry akakirwa na mugenzi Col Mamady Doumbouya

Icyo gihe ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye muri byinshi birimo no gutunganya amabuye y’agaciro.

Ambasade ya Guinea mu Rwanda iherereye Kacyiru.

U Rwanda rwo ruhagarariwe i Conakry na Ambasaderi Sebera Michel.

 

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version