Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 December 2025 1:24 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Mamadi Doumbouya
SHARE

Perezida Mamadi Doumbouya wari umaze imyaka hafi itanu ayobora Guinée mu nzibacyuho niwe watangajwe ko yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 86%.

Kuri uyu wa Kabiri byari byatangiye kugaragara ko ari uwe uzatsinda kuko mu bice byari byamaze kubarurwamo amajwi, byagaragaraga ko afite intsinzi ku majwi ya 80%.

Ikindi ni uko ubwitabire bw’abaturage mu gutora nabwo bwageraga kuri iryo janisha.

Mu mwaka wa 2021 nibwo Doumbouya yahiritse Alpha Condé amuvana ku butegetsi.

Hagati aho, itsinda rya sosiyete sivile riharanira ko abasivile basubizwa ubutegetsi ryamaganye aya matora riyita “ikinamico” nyuma y’uko abari guhatana bya nyabyo na Doumbouya babujijwe kwiyamamaza.

Abo hamwe n’abandi basangiye kubona ibintu batyo, bavuga ko imigendekere yayo matora yaranzwe na byinshi bitagenze neza.

BBC Gahuza yanditse ko kuwa mbere Ikigo NetBlocks gisanzwe gikurikirana uko abantu bagera kandi bagakoresha interineti n’imbuga nkoranyambaga cyatangaje ko ubwo habarurwaga amajwi, hari imbuga abaturage ba Guinée batashoboraga gukoresha.

Izo ni TikTok, YouTube na Facebook.

Mu 2021 ubwo yari amaze gufata ubutegetsi, Doumbouya yasezeranyije Abanya-Guinée ko azaha abasivile ubutegetsi “ku neza” kandi ko nta musirikare uziyamamaza mu matora.

Nyuma yaho, iyo mvugo yaje guhinduka, ndetse Itegeko Nshinga rishya ry’iki gihugu cyashyizweho muri Nzeri, ryaje kwemerera abasirikare kwiyamamaza biha Doumbouya amahirwe gutyo.

Twibukiranye ko yagiye ku butegetsi afite ipeti rya Colonel.

Muri iki gihe, ubu yatorewe kuzayobora iki gihugu mu myaka irindwi ya manda ye ya mbere ari Perezida watowe n’abaturage.

Igihugu cye kiri mu bikize ku butare bita ‘beauxite’.

TAGGED:DoumbouyafeaturedPerezidaPolitiki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo
Next Article Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Menya Ahaza Kurasirwa Ibishashi Birangiza 2025

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Bunyoni Ararembye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée: Doumbouya Yatsinze Amatora 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Beyoncé Yabaye Undi Muhanzi Ufite Miliyari $1

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?