Amajwi y’agateganyo yatangarijwe kuri Televiziyo ya Guinée yerekana ko Mamadi Doumbouya ari we watsinze amatora y’Umukuru w’igihugu aherutse muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.
Amajwi yasomwe ni ayakusanyirijwe mu bice bya Kaloum, Matam, Sonfonia na Ratoma.
Afite amajwi arenga 80 % nk’uko byatangarijwe kuri Radio- Télévision Guinéene bikozwe na Perezida wa Komisiyo y’amatora Djenabou Touré.
Mamadi Doumbouya afite kandi amajwi menshi ahitwa Coyah uyu ukaba umujyi uturanye na Conakry, umurwa mukuru.
Jeune Afrique yanditse ko uyu muyobozi wayobora Guinée by’agateganyo yatsinze kandi ahitwa Boffa na Fria mu Burengerazuba, atsinda ahitwa Gaoual mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba, atsinda ahitwa Koundara no muri Labé mu Majyaruguru no muri Nzérékoré mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba.