Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gukingira COVID-19 Muri Kigali Bigeze Hafi Kuri 90%
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Gukingira COVID-19 Muri Kigali Bigeze Hafi Kuri 90%

Last updated: 02 September 2021 9:15 pm
Share
SHARE

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Tharcisse Mpunga yatangaje ko abatuye Umujyi wa Kigali hafi 90% bamaze guhabwa urukingo rwa mbere rwa COVID-19, mu gihe abahawe ebyiri ziteganywa bageze muri 45%.

Imibare iheruka y’abamaze gukingirwa mu gihugu hose yerekana ko abahawe urukingo rwa mbere basaga miliyoni 1.5, abamaze guhabwa ebyiri ari ibihumbi 687.

Dr Mpunga yavuze ko bijyanye n’uburyo habonetse inkingo nyinshi hakaba harimo gukingirwa abantu bose barengeje imyaka 18, igikorwa kirimo kugenda neza. Yari kuri televiziyo y’igihugu.

Ati “Ni hafi 20% by’abo duteganya gukingira, dufite icyizere rero ko intego twihaye yo gukingira nibura 30% mu mpera z’uyu mwaka tuzaba twayigezeho cyangwa tukanayirenza. By’umwihariko muri Kigali ho biri hejuru cyane, tugeze nibura kuri 90% by’abafashe urukingo rwa mbere na 45% ku rukingo rwa kabiri.”

“Abongabo turateganya ko mu mpera z’ukwezi kwa cyenda bazaba bamaze kubona urukingo rwa kabiri, bivuze ko Kigali izaba imaze kugera ku rwego rwiza, ba bantu bose ibisanbwa kugira ngo babe bajya mu birori, bikingiye, banapimwe, bizaba byibahirijwe.”

Dr. Mpunga yavuze ko uretse mu Mujyi wa Kigali, inkingo zizakomeza koherezwa hirya no hino mu gihugu uko ziboneka, hitawe cyane ku haboneka ubwandu bwinshi.

Intego ngo ni uko iyo inkingo zigeze mu gihugu zitagomba kurenza iminsi ibiri zitaragera ku baturage, bakazihabwa hakiri kare ari nako bahabwa amahirwe yo kutazahazwa na COVID-19.

Leta yiyemeje gukingira abantu 30 ku ijana by’abantu bakuru kugeza mu mpera za 2021, na 60% by’abaturarwanda bose mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira.

TAGGED:COVID-19Dr Mpunga TharcisseKigali
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingengabihe y’Umwaka w’Amashuri Utaha Yamenyekanye
Next Article U Rwanda Rwaguze Inkingo Miliyoni 2 Za COVID-19 Zo Mu Bwoko Bwa Johnson & Johnson
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

You Might Also Like

Imyidagaduro

Chorale De Kigali Igiye Kuyoborwa N’Umugore Kuva Yabaho

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

40.1% By’Abatuye Kigali Batuye Mu Kajagari- Meya Dusengiyumva

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Menya Ahaza Kurasirwa Ibishashi Birangiza 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?