Gukingira COVID-19 Muri Kigali Bigeze Hafi Kuri 90%

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Tharcisse Mpunga yatangaje ko abatuye Umujyi wa Kigali hafi 90% bamaze guhabwa urukingo rwa mbere rwa COVID-19, mu gihe abahawe ebyiri ziteganywa bageze muri 45%.

Imibare iheruka y’abamaze gukingirwa mu gihugu hose yerekana ko abahawe urukingo rwa mbere basaga miliyoni 1.5, abamaze guhabwa ebyiri ari ibihumbi 687.

Dr Mpunga yavuze ko bijyanye n’uburyo habonetse inkingo nyinshi hakaba harimo gukingirwa abantu bose barengeje imyaka 18, igikorwa kirimo kugenda neza. Yari kuri televiziyo y’igihugu.

Ati “Ni hafi 20% by’abo duteganya gukingira, dufite icyizere rero ko intego twihaye yo gukingira nibura 30% mu mpera z’uyu mwaka tuzaba twayigezeho cyangwa tukanayirenza. By’umwihariko muri Kigali ho biri hejuru cyane, tugeze nibura kuri 90% by’abafashe urukingo rwa mbere na 45% ku rukingo rwa kabiri.”

- Advertisement -

“Abongabo turateganya ko mu mpera z’ukwezi kwa cyenda bazaba bamaze kubona urukingo rwa kabiri, bivuze ko Kigali izaba imaze kugera ku rwego rwiza, ba bantu bose ibisanbwa kugira ngo babe bajya mu birori, bikingiye, banapimwe, bizaba byibahirijwe.”

Dr. Mpunga yavuze ko uretse mu Mujyi wa Kigali, inkingo zizakomeza koherezwa hirya no hino mu gihugu uko ziboneka, hitawe cyane ku haboneka ubwandu bwinshi.

Intego ngo ni uko iyo inkingo zigeze mu gihugu zitagomba kurenza iminsi ibiri zitaragera ku baturage, bakazihabwa hakiri kare ari nako bahabwa amahirwe yo kutazahazwa na COVID-19.

Leta yiyemeje gukingira abantu 30 ku ijana by’abantu bakuru kugeza mu mpera za 2021, na 60% by’abaturarwanda bose mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version