Iyi ngingo iri mu byagarutsweho n’abatuye Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga bari baje mu muganda rusange wabaye kuri uyu wa Gatandatu, abawitabiriye bakaganiriramo n’iby’iki kibazo.
Abo baturage bavuga ko bifuza ko kubafotora ngo bazahabwe indangamuntu nkoranabuhanga byabanziriwa no kubakosorera neza imyirondoro y’irangamimerere.
Bavuga ko iyo myirondoro irimo amakosa ashingiye ku mazina yabo, ay’abo bashakanye, aho batuye, itariki y’amavuko n’ibindi.
Ikibagoye gikomeye ni uko iyo bagiye kuri site ahari gukosorerwa ifotorwa, basanga icyo ababikora bimakaje cya mbere ari ukubafotora, aho kubakosorera imyirondoro.
Umwe muri bo witwa Sindikubwabo Félix avuga ko hari bamwe mu bashakanye bamaze igihe bubatse mu buryo bwemewe n’amategeko, babwirwa ko ari ingaragu zitigeze zibyara.
Yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ati: “Maze imyaka 11 nsezeranye ariko bansabye kujya ku ivuko i Karongi kuzana icyemezo cy’uko nubatse. Rwose nibatworohereze.”
Undi witwa Mukanyandwi Libérée ngo yasanzwe muri ‘système’ handitsemo ko mu bana be bose, ugaragaramo ari umwe.
Bahise bamutuma ifishi yo kwa muganga ngo abanze ayizane ibyemeze hanyuma abone gufotorwa.
Bikosorwe vuba…
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice wari ahabereye uwo muganda, avuga ko amakosa yagaragaye agomba gukosorwa kubera ko k’Umurenge haba hari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Umukozi ushinzwe Irangamimerere hakiyongeraho n’Ubuyobozi bw’Akarere bugomba gufasha abaturage bahuye n’iki kibazo.
Kayitesi ati: “Umuturage ugize ikibazo cy’irangamimerere ririmo amakosa, umwana utanditse, uwapfuye ntiyandukurwe…ubuyobozi burahari ngo bufashe abaturage maze ibyo bikosorwe.”
Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu, NIDA, ushinzwe umushinga w’indangamuntu koranabuhanga witwa Jean Claude Niyokwizerwa ahumuriza abantu ko hatangijwe gukosora ahari ibyo bibazo.
Avuga ko batangiye n’ikiciro cyo gukuramo amasomo atuma banoza akazi bashinzwe mu Turere baba bagiye gukoreramo.
Ati: “Imibare y’abo twakoreye dutangira, ni ukuvuga iyo mu Karere ka Huye, Nyanza na Gisagara, iri hasi ugereranyije n’abo tumaze gukorera muri Kamonyi, Muhanga na Ruhango.”
Imibare itangwa na NIDA igaragara mu kinyamakuru UMUSEKE igaragaza ko kuva mu Ukwakira, 2025 ubwo igikorwa cyo gufotora abantu ngo bazahabwe irangamuntu koranabuhanga, cyatangiraga abamaze kwifotoza bangana na 58%.
Abamaze gukosoza amakuru ajyanye n’irangamimerere bagera kuri 70% mu Ntara y’Amajyepfo.


