Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Guma Mu Rugo Yongereweho Iminsi Itanu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Guma Mu Rugo Yongereweho Iminsi Itanu

admin
Last updated: 25 July 2021 4:19 pm
admin
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu rwego rwo gushimangira intambwe imaze guterwa mu kugabanya umubare w’abanduye COVID-19 n’abahitanwa nayo, yongereye iminsi itanu ku gihe cyo gushyira mu bikorwa ingamba zisanzwe, zirimo guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere umunani.

Guma mu rugo y’iminsi 10 mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro yagombaga kugeza ku wa 27 Nyakanga, none byemejwe ko izageza ku wa 31 Nyakanga 2021.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente rikomeza riti “Guverinoma y’u Rwanda irashimira Abanyarwanda ubufatanye bakomeje kugaragaza mu kubahiriza ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya COVID-19.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, kuri iki Cyumweru yavugiye kuri TV 10 ko kuva guma mu rugo yatangira hapimwe abantu benshi bashoboka, ubwo hapimwaga 15% by’abatuye Akagari.

Byagaragaye ko ubwandu buri muri 4 ku ijana, umubare munini bijyanye n’uburyo bapimwe abantu bagendaga batombozwa, bitandukanye n’uko hajyaga hapimwa abijyanye kwa muganga kuko wenda bakeka ko banduye.

Dr. Nsanzimana yavuze ko iminsi 10 ya Guma mu rugo ari mike ngo ubashe kubona ko hari intambwe ikomeye yatewe, kubera ko kugira ngo umuntu akire bishobora gufata iminsi 14. Bivuze ko abakize ari abasanzwemo ubwandu mbere ya guma mu rugo.

Ubusanzwe ngo ku ndwara z’ibyorezo nka COVID-19, iminsi ishobora gutanga ishusho ikomeye y’ubwandu ni 28, gusa ku cyorezo nka Ebola ho iba ishobora kugeza ku minsi 45 y’ingamba zikaze zo kugenzura icyorezo.

TAGGED:COVID-19featuredGuma mu Rugo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umugabo Yafatanywe Umukozi Wo Mu Rugo Urwaye COVID-19 Amusubije Iwabo
Next Article Ibyo Wamenya Ku Bubi Bwa Coronavirus Ya Delta Iyo Igeze Mu Mubiri
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?