Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gusana Katedalari Notre Dame de Paris Yigeze Gukongoka Biri Hafi Kurangira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Gusana Katedalari Notre Dame de Paris Yigeze Gukongoka Biri Hafi Kurangira

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 November 2024 3:24 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yatemberejwe ibyumba bya Katedalari Notre de Dame de Paris, ikaba imwe mu nyubako zikomeye ku isi kubera igihe zubakiwe n’ubuhanga yubakanywe.

Ni inyubako nini yubatswe mu Kinyejana cya 11 gishyira icya 12 ubwo Ubufaransa bwayoborwaga n’umwami Ludoviko XIII.

Muri Mata, 2019 igisenge cyayo cyarahiye kirundumukira hasi.

Abahanga mu bwubatsi bo hirya no hino ku isi bahise batangira kwiga uko bayisana.

Abantu 2000 nibo bakoze amanywa n’ijoro ngo basane iyo nyubako ku ngengo y’imari ya miliyoni €700.

Perezida Emmanuel Macron yabashimiye imirimo yabo, avuga ko bahabereye intwari kuko byatumye iriya nyubako y’amateka ( hashize imyaka 800 yubatswe) yongera kugira ubuzima.

Ashima amahanga ko yagize uruhare mu gusana iriya nyubako, akemeza ko ubwo yashyaga byababaje amahanga yose.

Ati: ” Ni ikintu cyerekana ubufatanye bwa bose mu kongera gusana iyi nyubako Notre-Dame.

Ikindi Perezida w’Ubufaransa avuga ni uko nta faranga muyari yateganyirijwe kuyisana ryigeze ripfa ubusa.

Abubatse iriya nyubako bayishyizemo ibibumbano byerekana abakomeye bo mu bwami bwa Ludoviko XIII.

Igisenge cyayo ku nshuro ya mbere cyuzuye mu Kinyejana cya 12 ariko gukomeza kivugururwa uko imyaka yahitaga indi igataha.

Ubwo mu Bufaransa habaga impinduramatwara yakuyeho ubwami abanyamateka bise French Revolution, iyo nyubako yarasenywe ariko mu mwaka wa 1860 irasanwa.

Iheruka gusanwa hari mu mwaka wa 1950.

Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ambasaderi Wa Israel Afitiye Ubutumwa Abanyarwandakazi
Next Article Arusha Hagiye Kubera Inama Ikomeye Y’Abakuru Ba EAC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

You Might Also Like

Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu mahanga

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Macron Mu Ihurizo Ryo Kubona Minisitiri W’Intebe Uhamye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ubufaransa: Minisitiri W’Intebe Utarumazeho Ukwezi YEGUYE

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?